× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mbere yo kwinjira muri BK Arena, Korali Shalom isohoye indirimbo yitwa "Yasannye umutima" - VIDEO

Category: Choirs  »  August 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Mbere yo kwinjira muri BK Arena, Korali Shalom isohoye indirimbo yitwa "Yasannye umutima" - VIDEO

Mu gihe hasigaye iminsi micye ngo itaramire abakunzi ba Gospel, Korali Shalom ADEPR Nyarugenge yasohoye indirimbo nshya bise "Yasannye umutima".

Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo, umwe mu bayobozi b’iyi korali Jean Luc Rukundo yagize ati "Twifuza ko Imana yakongera gusana imitima yanyu".

Iyi ndirimbo isohotse mu gihe hasigaye iminsi mbarwa kugira ngo iyi korali itaramire abakunzi bayo mu gitaramo Shalom Gospel Festival kizabera muri BK ARENA, Inyubako izwiho gutegurirwamo ibitaramo biremereye kandi bifite igisobanuro.

Si cyera ni kuwa 17/09/2023 bikaba biteganyijwe ko kuri iyi tariki hazabaho gutaramira abanyarwanda ndetse n’abanyamahannga bakunda iyi korali ndetse n’abakunda umuramyi Israel Mbonyi kuko nawa azaririmba muri iki gitaramo.

Iyi korali yabonye izuba mu mwaka wa 1986. Ni imwe mu makorali akomeye abarizwa muri paroisse ya Nyarugenge aho isangira aritari na Korali zitandukanye zirimo Hoziyana na Baraka nazo zifite igisobanuro gikomeye mu iyogezabutumwa mu Rwanda.

Ni korali yahawe umugisha n’Uwiteka dore ko usanga ibikorwa bitandukanye by’Umurimo w’Imana yagiye itegura byaragaragaye ko Uwiteka ashyigikiye intambwe z’ibirenge by’aba bana b’Imana.

Mu mwaka wa 2018 Shalom Choir yateguye igiterane cy’amateka cyabereye muri Kigali Convention Center aho yataramanye n’umuramyi Alexis Dusabe ndetse na Ntora Worship Team.

Iki giterane cyari gifite intego igira iti "Nta gucirwaho iteka", hagendewe ku ijambo ry’Imana ryanditse mu baroma 8:1.

Ni igitaramo cyizihiye abacyitabiriye binyuze mu miririmbire myiza ndetse n’indirimbo zari zikubiyemo ubutumwa bukundisha abantu umusaraba wa Yesu Kristo ndetse bukanagaragaza agaciro k’amaraso ya Yesu Kristo ku itorero.

Ni umwanya mwiza wo kureba imbonankubone iyi korali iririmba indirimbo nziza cyane nka Uravuga bikaba, Abami n’abategetsi, Humura Rwanda, Icyizere, Nduhiwe ndetse n’izindi zisanzwe zivura umwuma wo mu buryo bw’umwuka.

Muzaze dutaramire umwami Yesu, ntituzasezererwa amara masa!.

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "YASANNYE UMUTIMA" YA SHALOM CHOIR

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.