× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amasezerano y’Imana ntahabwa buri wese usenga, umurage uhabwa abana si abaturanyi, inshuti cyangwa abakozi

Category: Sermons  »  1 month ago »  Pastor Christian Gisanura

Amasezerano y'Imana ntahabwa buri wese usenga, umurage uhabwa abana si abaturanyi, inshuti cyangwa abakozi

Ijambo ry’Imana ni umurage utazanyagwa: Umunsi wa 3. Dusome ijambo ry’Imana: "Kandi none mbaragije Imana n’ijambo ry’ubuntu bwayo, ribasha kububaka no kubahana ibiragwa n’abejejwe bose. (Ibyakozwe n’Intumwa 20:32).

Nshuti yanjye, umurage uhabwa abana, nturagwa abaturanyi, inshuti cyangwa abakozi. Muri iki cyanditswe, Pawulo ari kwifuriza abizeye kuba mu Imana, kurindwa no kugendana nayo nk’abana bayo.

Arongera abifuriza kumenya ijambo nk’amafunguro azabakuza mu Mwuka kugeza aho bahabwa umurage w’amasezerano y’abizeye.

Amasezerano y’Imana ntahabwa buri wese usenga. Ajyana n’urwego rwo mu Mwuka umuntu afite, umuhamagaro afite, impano afite, urwego rwo kwumvira afite ndetse n’umutwaro afitiye ubwami bw’Imana.

Ibyo bituma bamwe mu bakristo badasubizwa cyangwa babone imirimo y’Imana kubera ubunebwe bwo gukura m’Umwuka.

Impamvu ni uko harimo inzira zibaganisha mu bisubizo, ariko kuba batagira umwete wo gusoma ijambo ntibanamenye icyo gukora.

Hari n’abariho neza atari uko badasanzwe, gusa n’uko Imana yigenga, igirira neza uwo ishatse kubera impamvu zayo bwite, atari ko basenga.

Iyo batahaye agaciro ubwo buntu, bakishyira hejuru bakayisuzugura, irabibambura cyangwa ibiryoze urubyaro rwabo.

Urwo rubyaro ruramutse ruzi Imana, ntacyo rwaba kuko Imana ntiyakwitera. Rero ni byiza kumenya Imana, kumenya ijambo ryayo ndetse no kuritoza abana bacu. Bituma batazira ibyo twakoze wenda byarakaje Imana.

Yesu adushoboze kwakira no kugendana umurage.

Shalom, Pastor Christian Gisanura

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.