Wema Nella yiyongereye ku bahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana aho yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise "Mba narihebuye".
Wema Nella ni izina rishya mu matwi y’abakunzi b’umuziki wa Gospel. Icyakora nubwo ari bwo ashyize indirimbo ya mbere, avuga ko yari asanzwe ari umuririmbyi kuva mu bwana bwe.
Uyu mubyeyi w’abana bane atuye muri Australia, ni naho akorera muzika. Ni umukristo mu Itorero rikomeye muri icyo gihugu, ryitwa C3 church Mandurah. Ni Itorero ry’Abapantekote ribarizwamo abazungu n’abirabura.
Mu kiganiro na Paradise.rw, Wema Nella yadutangarije indangagaciro eshatu zikwiriye kuranga umuramyi. Yagize ati "Kubaha Imana, gukora ibiyihimbara, kugira umutima w’impuwe mu gukunda bene so no kubasengera. Ni zimwe mu ndadagaciro zakaranze umuntu ukorera Imana by’umwihariko umuririmbyi".
Wema Nella ni umubyeyi w’abana bane winjiye mu muziki
"Mba narihebuye" ni indirimbo ya mbere ya Wema Nella
RYOHERWA N’INDIRIMBO YA MBERE YA WEMA NELLA