× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mathoucellah yatumiye Alexis Dusabe na Bosco Nshuti mu gitaramo cy’amateka yise "Ngumana Amahoro"

Category: Artists  »  June 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Mathoucellah yatumiye Alexis Dusabe na Bosco Nshuti mu gitaramo cy'amateka yise "Ngumana Amahoro"

Umuhanzikazi uri mu bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel, Mathoucellah, ageze hafi kuri 100% yitegura igitaramo cye cy’amateka yatumiyemo ibyamamare; Alexis Dusabe na Bosco Nshuti.

Mathoucellah waeguye iki gitaramo, kuri ubu amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri zifite amajwi n’amashusho. Iya mbere yitiriye iki gitaramo yayise "Ngumana Amahoro", Iya kabiri yitwa "Gutabarwa kwacu". Gusa afite izindi zikiri muri studio izo zikaba agaseke gapfundikiye kazapfundurwa ku munsi w’igitaramo.

Igitaramo amaze iminsi ahugiyeho dore ko yatangiye kugitegura mu ntangiriro za 2023, ni igitaramo cy’amateka kuko ari cyo cya mbere agiye gukora kuva atangiye umuziki. By’akarusho, yagitumiyemo ibyamamare mu muziki wa Gospel, ndetse n’abakozi b’Imana bakunzwe cyane.

Mathoucellah umuramyi Imana ihagurukije muri iyi minsi

"Ngumana Amahoro Live Concert" ni ryo zina ry’igitaramo cye. Ni igitaramo kizaba ku Cyumweru tariki 04 Kamena 2023 kibere kuri ADEPR SEGEEM. Mathoucellah yabwiye Paradise ko muri iki gitaramo azaba ari kumwe na Alexis Dusabe, Bosco Nshuti n’abandi. Abakozi b’Imana yatumiye ni Ev. Jean Paul na Pastor David. Kwinjira ni ubuntu ku bantu bose.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw mu minsi ishize, Mathoucellah yaragize ati "Muri iyi concert, ndifuza cyane gutangaza agaciro ko gutunga Yesu, n’amahoro abonerwa muri we. Iki giterane gifite intego iboneka muri Yohana 14:27 aho Yesu yabwiye abigishwa be ati"Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye".

Paradise.rw yamubajije imvo n’imvano yo kucyitirira amahoro, aho yagize ati "Nakitiriye kugumana amahoro kuko ubutumwa nahawe bwa mbere nakoze mu ndirimbo ya mbere niho bushingiye".

Ubwo twamubazaga ku mvo n’imvano y’umuhamagaro we, yagize ati: "Igitecyerezo cyo kwemera gukora uburirimbyi ku giti cyanjye cyavuye ku ijwi ryampamagaye, hanyuma nditaba nkora ibyo rinsaba".

Uyu mubyeyi yifurije abakunzi ba gospel kugumana amahoro ndetse no kwakira ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo Yahawe kubagezaho ndetse abashimira gukomeza kumuba hafi.

Bizaba ari ibicika ku cyumweru mu gitaramo cya Mathoucellah

RYOHERWA N’INDIRIMBO YE YITWA ’NGUMANA AMAHORO’

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.