Umuhanzikazi mushya mu muziki wa Gospel, Mama Queen, yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise "Nakwitura iki?" yishimirwa na benshi barimo umugabo we Claver Manzi.
"Nakwitura iki ko amagambo yanjye ari macye. Uwampa aho nakwandika amagambo ntasibame, nkavuga iby’urukundo rwawe, nkavuga iby’imbabazi zawe, warankunze wisiga ubusa, wishyiraho icyaha utakoze, uwari gupfa umuha ubuzima ni wowe ukwiriye gushimwa".
Uwo ni Mama Queen [Tuyishimire Vestine] mu ndirimbo ye "Nakwitura iki". Yasohokanye n’amashusho yayo, ikaba irimo umugabo we ugaragara amutungura akamuha impano y’agatangaza ku munsi we w’amavuko. Mama Queen, ahita asagwa n’ibyishimo akarira amarira y’ibyishimo.
"Good Job my Darling Wife. This is a new beginning. God is always with you and I also together with children". Ubu ni ubutumwa bw’umugabo wa Mama Queen, ari we Manzi Claver nawe usanzwe ari umuhanzi. Yabunyujije munsi y’iyi ndirimbo kuri Youtube.
Yabwiraga umugore we Mama Queen ko iyi ndirimbo ashyize hanze iri ari itangiriro rishya, bakaba bizeye ko Imana izamushoboza. Yamwijeje ko amuri inyuma hamwe n’abana babo. Yanamushimiye ku kazi gakomeye yakoze muri iyi ndirimbo ati Congratulations".
Indirimbo "Nakwitura iki ?" ni inkuru mpamo y’ishimwe rya Mama Queen, ushimira Imana yamukoreye yamuhinduriye amateka nyuma y’ubuzima busharira cyane yamazemo imyaka 8. Mu buhamya bwe yasangije Paradise.rw, avuga ko yarwaye igihe kinini cyane, Imana iza kumwiyereka.
Mama Queen yinjiye byeruye mu muziki
Mama Queen yakoze indirimbo y’ishimwe
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA MAMA QUEEN "NAKWITURA IKI"
Congratulations 👏 gaseve Mama Queen tukuri
Inyuma may God bless you and your family