× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mama Paccy yateguye igitaramo "Iratabara Live Concert" giteye amashyushyu abarimo Aline Gahongayire

Category: Artists  »  August 2023 »  Sarah Umutoni

Mama Paccy yateguye igitaramo "Iratabara Live Concert" giteye amashyushyu abarimo Aline Gahongayire

Umuhanzikazi Mama Paccy uzwi mu ndirimbo "Aratabara" ikubiyemo ubuhamya bw’ubuzima busharira yaciyemo, yateguye igitaramo cy’amashimwe yise "Iratabara Live Concert"

Iki gitaramo kizaba tariki 03 Nzeri 2023, kibere kuri Kimironko, hirya y’akazu k’imbuto ujya Kibagabaga, kuva saa Saba z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Ati "Nshuti muvandimwe, ngutumiye mu gitaramo cyanjye....Kwifatanya nanjye ni inkunga ikomeye".

Ni igitaramo yateguye binyuze mu cyo yise "Mama Paccy Concert Show", kikaba gishoye imizi mu murongo wa Bibiliya uri mu Abafilipi 2:5, gihamagarira abantu kugira "wa mutima wari muri Kristo Yesu". Azaba ari kumwe n’abahanzi barimo Theo Bosebabireba na Thacien Titus.

Mama Paccy afite ubuhamya bukomeye aho avuga ko yahingiye abantu bakaguha ibiryo, yabaye mu nzu y’inkodeshanyo akajya yishyura 4,000Frw ku kwezi ariko Imana yaje kumuhindurira amateka, ubu afite inzu ye nziza, imodoka, kompanyi ikomeye n’bindi.

Mama Paccy azwi mu ndirimbo zinyuranye zirimo: Amashimwe, Ibya Yesu, Turi Abanyamugisha na Iratabara irimo ubuhamya bw’ibyo Imana yamukoreye ari nayo yitiriye iki gitaramo gikomeye agiye gukora mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeri, 2023, kuri Harvest Christian Church, Paruwase ya Seraphat.

Ni igitaramo agiye gukora nyuma y’imyaka igera kuri 5 yari amaze adakora icye bwite. Kuba yari akumbuwe cyane, byatumye iki agiye gukora gitera benshi amashyushyu barimo Aline Gahongayire wahamagariye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga kutazacikanwa kuko Mama Paccy ari umubyeyi utangaje, umugisha ku muziki wa Gospel mu Rwanda.

Mama Paccy yateguje igitaramo gikomeye

Mama Paccy agutumiye mu gitaramo yateguye

RYOHERWA N’INDIRIMBO "IBIMENYETSO" YA MAMA PACCY FT CLARA & DACKY

REBA INDIRIMBO "IRATABARA" MAMA PACCY YITIRIYE IGITARAMO CYE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.