× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mahoro Isaac yashyize hanze ’Nyigisha’ yifashishijemo umuzungukazi wanyeganyeje imbuga nkoranyambaga-VIDEO

Category: Artists  »  March 2023 »  Sarah Umutoni

Mahoro Isaac yashyize hanze 'Nyigisha' yifashishijemo umuzungukazi wanyeganyeje imbuga nkoranyambaga-VIDEO

Isaac Mahoro arazwi cyane mu muziki wa Gospel bikaba akarusho mu itorero abarizwamo ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi. Akunzwe mu ndirimbo zirimo "Isezerano", "Urukundo", "Ibihishwe", "Ndabizi neza", n’izindi.

Mahoro Isaac umaze imyaka myinshi mu muziki wo gusingiza Imana, yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo yise "Nyigisha" yafatiye amashusho tariki 11.03.2023 i Nyamata ari naho hafatiwe amashusho ya Eva ari guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na Paradise.rw, Mahoro Isaac yabajijwe icyo ahishiye abakunzi be nyuma yo kubagezaho indirimbo yari amaze igihe abateguza, avuga ko afite indi ndirimbo nshya agiye gusohora. Ati "Vuba cyane ndashyira hanze indi ndirimbo".

Mu mashusho y’iyi ndirimbo "Nyigisha" hagaragaramo umugore wa Mahoro Isaac, Umujyanama we, abanyamakuru b’inshiti ze magara, n’abakunzi be barimo umukobwa witwa Eva ukomoka mu Budage. Uyu mukobwa yavuze ikinyarwnda, benshi barumirwa.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru, Eva wari mu bitabiriye ifatwa ry’amashusho y’indirimbo nshya ya Mahoro Isaac, yabajijwe ibibazo binyuranye ku muziki n’uko yabonye ifatwa ry’indirimbo "Nyigisha" izajya hanze mu gihe kitarambiranye.

Mu mashusho wasanga kuri Paradise Tv no kuri Mahoro Isaac Tv, Eva yavuze ko adateganya kuba umuhanzi ku giti cye. Ati "Mu Rwanda hari abaririmbyi benshi cyane, njyewe ndi muri korali, kuri njywe birahagije kuko nkunda kuririmba indirimbo y’Imana".

Umunyamakuru Justin Belis wa Flash Fm yabajije Eva uko yabonye ifatwa ry’indirimbo "Nyigisha" ya Mahoro Isaac, undi ati "Icyo nakunze ni uko abantu bakunda gukora [gukorera] hamwe. Mu Rwanda, nasanze abantu benshi bakunda gufashanya,..".

Eva usengera muri Angilikani, yavuze ibi bitewe n’uko ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo ryitabiriwe n’abantu benshi barimo abakunzi ba Isaac, abamufasha mu muziki (Management Team), abanyamakuru, abahanzi bagenzi be n’abandi.

Eva yavugaga mu Kinyarwanda cyumutse. Yabazwaga mu Kinyarwanda, nawe agasubiza mu kinyarwanda, ari nabyo byatumye benshi bamukurira ingofero. Umunyamakuru Anita Pendo yagaragaje ko atangajwe no kuba Eva azi umuhamagaro we mu kinyarwanda. Imivugire ya Eva adategwa, igaragaza ko hari benshi mu Banyarwnda arusha Ikinyarwanda.

Eva ugaragara mu ndirimbo "Nyigisha"

Mahoro Isaac mu ndirimbo "Nyigisha"

Ubwo bafataga amashusho ya "Nyigisha"

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "NYIGISHA" YA MAHORO ISAAC

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Murimfura narabakunze cyane
Mukomereze aho !
Muzampe contacts zanyu
Merci

Cyanditswe na: Jess B.  »   Kuwa 23/04/2023 07:55