× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mahoro Isaac yageneye abakunzi be kado ifunitse mu ndirimbo nshya yise "Inkuru mbarirano"

Category: Artists  »  1 month ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Mahoro Isaac yageneye abakunzi be kado ifunitse mu ndirimbo nshya yise "Inkuru mbarirano"

Umuramyi Mahoro Isaac yinjije abakunzi he mu mwaka w’uburyohe mu ndirimbo nshya anateguza album nshya.

Mahoro Isaac uzwi cyane mu ndirimbo "Isezerano" yifurije abakunzi be umwaka mushya muhire wa 2026 mu ndirimbo nshya yise "Inkuru Mbarirano".

Uyu ni umwe mu baramyi basengera mu itorero ry’abadivantisiti n’umunsi wa karindwi ( SDA) uzwiho kugirira ishyaka ry’umurimo w’Imana no kuticisha abakunzi be irungu. Uyu mupapa kuru ubu atangiye umwaka neza dore ko yinjiranye indirimbo "Inkuru mbarirano".

Avuga ku ndirimbo nshya, Mahoro Isaac yagize ati: "Ubusanzwe buri mwaka ntanga ubutumwa ku nshuti zanjye ndetse n’abavandimwe ariko uyu mwaka nifuje guha impano y’indirimbo nshya abakunzi ba Gospel, ibyo naririmbye ni bwo butumwa bukubiye mu byo nari kubabwira mu magambo. Byose bikubiye mu gushima Imana ko dushoje amahoro [umwaka wa 2025] tukaba tuyiragiza n’ibirimbere".

Uyu muramyi yavuze ko abakunzi be bakwiye kwitega ibyiza dore ko yiteguye kubaha impamba iremereye. Isaac Mahoro ati: "Uyu mwaka harimo ibikorwa bitandukanye bigamije kuzana abantu kuri Kristo. Tuzakora ibitaramo hirya no hino ariko by’umwihariko hari ikizakorerwa muri Nyamata cyo gushyira hanze album."

Mahoro Isaac ni umwe muri ba munyakazi bo muri Gospel dore ko bimwe mu byo azwiho harimo gukora cyane. Uyu mugabo uzwiho kuba umuhanga mu myandikire usanga buri gihe aba afite imishinga iremereye muri gospel irimo kwandika no gusohora indirimbo nyinshi n’ubwo hari igihe azitirwa n’inshingano.

Avuga kuri uyu mwaka wa 2026, yagize ati: "Uyu mwaka ndashaka kubaha indirimbo buri kwezi, ikindi ni uko uyu mwaka nzashyira album hanze."

Mahoro Isaac akorera umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi rya Nyamata. Yatangiye kuririmba mu 2006 mu mashuri yisumbuye, ari mu itsinda Three Light Angels. Nyuma yo kurangiza amashuri, iri tsinda ryaje gusenyuka buri wese akomeza inzira ye.

Mu 2013 yashyize hanze album ye ya mbere yise “Igisubizo”, yakunzwe cyane n’abakunzi b’indirimbo zihimbaza Imana. Nyuma y’igihe yari yarahagaritse umuziki, yagarutse mu 2024 afite imbaraga n’itsinda rimufasha mu bijyanye na Management.

Kugeza ubu Mahoro Isaac afite indirimbo zirenga 50, muri zo 30 zikaba zaratunganijwe mu majwi n’amashusho. Avuga ko ari gukorana ingufu nyinshi kugira ngo akomeze gutanga umuziki ufite ireme kandi ugera ku mitima ya benshi. Muri izi ndirimbo harimo: Isezerano, Nyigisha, Ibihishwe, Urukundo n’izindi.

Mahoro Isaac yateguje imishinga iremereye mu 2026

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA MAHORO ISAAC

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.