Ku Cyumweru, muri Amerika, Arizona, ubwo habaga umuhango wo kwibuka Charlie Kirk, ibyo Erika yakoze byahamije ko umugabo we Kirk na Trump bari inshuti z’akadasohoka nka Dawidi na Yonatani
Perezida Donald Trump n’umugore wa Charlie Kirk, Erika Kirk, bagiranye ibihe birimo amarangamutima, bikomeza kwerekana ko umubano wa Kirk n’uwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wari urenze politiki, ahubwo ko wasaga nk’ubucuti bukomeye – nk’uko Dawidi na Yonatani babayeho mu bihe bya Bibiliya.
Mu birori byabereye muri Leta ya Arizona, byaranzwe n’amarira, amagambo arimo urukundo, n’ubuhamya bukomeye ku buzima n’ibikorwa bya Charlie Kirk, washinze ishyirahamwe Turning Point USA, ryagize uruhare rukomeye mu gushyigikira indangagaciro za gikristo n’iz’Abanyamerika b’impinduramatwara.
Erika Kirk, umugore we, yagaragaye ku rubyiniro/stage ari kumwe na Donald Trump, maze mu gusoza ijambo rye, amufata ikiganza, aramuhobera, kandi amubwira amagambo y’urukundo, arimo icyubahiro anagaragaza umubano wa nk’uwa cyami.
Amashusho y’ako kanya yashyizwe hanze n’ibitangazamakuru nka ABC News na Good Morning America, yerekana Trump yegera Erika ku rubyiniro nyuma y’ijambo ryari ririmo amarangamutima.
Yaramuhobeye, amufata ikiganza mu buryo benshi bise “ikimenyetso cyo kumuhumuriza no kumukomeza”, maze arahindukira aravuga ati: “Charlie was a lion of faith, and his family is our family.” (“Charlie yari intare yo kwizera, umuryango we ni umuryango wacu.”)
Mu gihe benshi bari bari aho batangiye kurira, ni ko abantu benshi kuri X (ex-Twitter) batangiye kuvuga ko Trump yagaragaje urukundo rudasanzwe ku muryango wa Kirk, ndetse n’umuco wo kwifatanya n’abaheranywe n’agahinda, mu buryo budasanzwe bw’umuyobozi wa politiki. Erika, utarigeze ava ku izima na rimwe, yashimangiye ko umugabo we “yasize ubutumwa bw’ibanga kuri Trump”, agasiga inkuru nziza y’ivugabutumwa n’ukwemera gukomeye.
Ibihe nk’ibi bikomeza kugaragaza ukuntu ibikorwa bya politiki muri Amerika bikomeje kwinjira mu mibereho y’iyobokamana, nko muri Turning Point Faith na TPUSA, aho Kirk yari asigaye ashyira imbaraga mu guhugura abakiri bato ku ndangagaciro za gikristo n’uburenganzira bwa muntu.
Trump, kuva kera, yagiye yegera iyi miryango, agafatwa nk’umurinzi w’icyerekezo cyabo, ndetse bikaba ari na byo byatumye ari we utumirwa ngo asoze uwo muhango w’icyubahiro.
Hari benshi bagaragaje ko uburyo Trump yafashe ikiganza cya Erika imbere y’imbaga atari politiki, ahubwo ko ari ibyavuye ku mutima, mu bucuti buhamye, n’icyubahiro cya gikirisitu amugomba. Kubigereranya n’umubano wa Dawidi na Yonatani birumvikana, kuko bagiranye ubucuti bw’ukuri, budashingiye ku nyungu ahubwo bushingiye ku kwizera kandi buvuye ku mutima.
Nk’uko byatangajwe na ABC News mu nkuru yasohotse ku mbuga zabo no kuri Good Morning America, ibi byose byabaye ku Cyumweru, tariki ya 14 Nzeri 2025, mu gusoza umuhango wo kwibuka Charlie Kirk, umwe mu rubyiruko rwagize uruhare rukomeye mu guhindura politiki n’iyobokamana by’Abanyamerika. Trump yagaragaje ko ubucuti bwe na Kirk bwarimo urukundo rw’ukuri.
Perezida Donald Trump n’umugore wa Charlie, Erika Kirk, bagaragarizanyije amarangamutima, bikomeza kwerekana ko umubano we n’uwa Kirk wari urenze politiki, nk’uko Dawidi na Yonatani babayeho mu bihe bya Bibiliya bari bameze.