Love in Action Season 1 ya Hosanna International Ministries i Maputo muri Mozambique, yagenze neza ku munsi mukuru wa Noheli bambika abantu.
Buri gihe ibikorwa byose iyo byakozwe mu ntego yo guhagararana n’abantu bababaye, abakene, imfubyi n’abapfakazi, muba mwubahiriza itorero nyakuri "Kristo adutegeka".
Hosanna International Ministries ni iyerekwa rinini kandi rikora ibikorwa bihambaye byo kubwiriza ubutumwa bwa Yesu Kristo mu Mujyi wa Maputo mu gihugu cya Mozambique.
Iyi Minisiteri y’ivugabutumwa ihetse deparitoma (departments) zitandukanye zigizwe n’ibikorwa bya buri munsi birimo Amasengesho (Prayers), Kuramya no Guhimbaza Imana (Praise and Worship), Kuvuga ubutumwa (Evangelisation) ndetse n’ibikorwa biri sosiyari (Social) birimo ibyurukundo n’impuhwe (Charity and Compassion).
Aganirira na Paradise.rw, Umuyobozi Mukuru wa Hosanna International Ministries muri Mozambique, Prophet Eric UWAYESU, yavuze ko uyu murimo w’Imana uri gukorwa mu mujyi wa Maputo ugenda neza.
Yagize ati: "Turi gukorera umurimo w’Imana mu gihugu cya Mozambique umujyi wa Maputo, umurimo uragenda neza Imana iratwongerera abakizwa umunsi ku wundi, nubwo imbogamizi nazo ari nyinshi ariko Kristo abana natwe muri byose".
Yagarutse ku bikorwa byose by’iyi Ministeri y’ivugabutumwa. Yagize ati "Nk’uko nabivuze hejuru Hosanna International Ministries ni umuryango mugari w’Abana b’Imana.
Imana impa iyerekwa ryo gutangiza umurimo hano ryari iyerekwa rigari ku buryo turimo dutegura uburyo bwo kuzarisobanurira neza abantu barenze kuba aho turi, turi umuryango kandi umuryango mwiza urangwa n’Urukundo".
Yakomeje asobanura ibyo kuvana urukundo mu magambo bikaba bikorwa, ati "Nyuma yo kwerekana urukundo hagati yacu mu buryo dushoboye, twifuje gusangira iminsi mikuru n’abaturanyi bacu, abanyagihugu ba hano ariko duhereye ku begereye aho dukorera dukoranye n’ubuyobozi mu kumenya abababaje cyane gusumbya abandi".
Yagarutse ku giterane cyo gufungura ku mugaragaro iyi ministeri cyabaye uyu mwaka gitumirwamo abantu batandukanye barimo Theo Bosebabireba ndetse n’ibindi bikorwa byakozwe uyu mwaka 2022.
Umwihariko wa Hosanna International Ministries yavuze ko ari uburyo bagabura Ijambo ry’Imana bigaragaza impano n’ubumenyi Uwiteka yamuhaye. Yagize ati "Ibi nabishibojwe n’Imana. Iyo wamaze gusobanukirwa icyo Ijambo ry’Imana rigusaba ubaho mu buzima bw’Imana".
Nyuma yo gukora igikorwa cy’urukundo cyari kibaye ku nshuro ya mbere bakacyita "Love in Action Season 1" [Urukundo mu bikorwa Season 1], Hosanna International Ministries yatangaje ko itegenya kongera ibikorwa byo gufasha no kuvuga ubutumwa butajenjeka.
Ati "Hosanna International Ministries dufite gahunda yo gukora ibikorwa bitandukanye cyane kwigisha ijambo ry’Imana ribohora abantu bakava mu bubata bw’Icyaha ku isi hose cyane ko dufite n’abanyamuryango benshi mu bihugu byo mu yindi migabane".
Dore uko byari bimeze:
Mu gihe cya vuba barateganya gukora ikindi gikorwa cy’urukundo