× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Noheli yahumuye! Ntako bisa kuzataramana na Israel Mbonyi, Danny Mutabazi, Annette Murava na James & Daniella

Category: Ministry  »  December 2022 »  Sarah Umutoni

Noheli yahumuye! Ntako bisa kuzataramana na Israel Mbonyi, Danny Mutabazi, Annette Murava na James & Daniella

Kuri Noheli akenshi wasangaga nta gitaramo cyabaga gihari mu Rwanda. Abakristo benshi babaga baraye ijoro mu gitaramo cya Noheli, bugacya bizihiza n’imiryango yabo uyu munsi mukuru, bukarinda bwira. Hariho n’abagira amateraniro kuri Noheli ariko akarangira saa sita z’amanywa, ntibabone amahirwe yo gutarama kuri Noheli.

Ibi rero birasa nk’ibyashyizweho akadomo kuko Israel Mbonyi yamaze gutegura igitaramo kuri Noheli y’uyu mwaka ndetse n’izindi Noheli z’imyaka izakurikiraho ntabwo abakristo bazogera kugira irungu kuko hazajya hakorwa igitaramo gikomeye cyo kubafasha kwizihiza uyu munsi.

Paradise.rw ifite amakuru atari ivumbi avuga ko Noheli ya 2023 hazakorwa ikindi gitaramo gikomeye. Birashoboka ko ari Mbonyi uzongera akagikora cyangwa se kigategurirwa undi muhanzi, gusa ikiriho ni uko wowe usoma iyi nkuru ugomba kwitega igitaramo gikomeye kuri buri Noheli. Aya makuru tubabwiye arizewe cyane, namwe murabizi ko amakuru Paradise itazi, ayo ntaba ahari.

Tariki 25.12.2022 muri BK Arena hazabera igitaramo cya Israel Mbonyi cyiswe "Icyambu Live Concert". Amarembo azaba akinguye saa kumi n’imwe z’umugoroba. Magingo aya hatangajwe amaramyi bazafatanya na Mbonyi, abo akaba ari Danny Mutabazi, Annette Murava na James & Daniella. Cyateguwe inkurunga n’abarimo Coca Cola, RBC na EAP.

Mbonyi aherutse guhabwa igihembo cy’umuramyi mwiza muri Isango na Muzika Awards 2022

Bwa mbere Danny Mutabazi niwe watangajwe ko azaririmba muri iki gitaramo, ni ibintu byerekanye kwicisha bugufi kwa Mbonyi, agafata ukuboko murumuna we mu muziki akamutumira mu gitaramo cye mu buryo bwiyubashye. Kuri ubu Israel Mbonyi yasanze bidahagije ahita anatumira mushiki we mu muziki, Anette Murava ukunzwe mu ndirimbo "Niho Nkiri".

Gutumira Annette Murava mu gitaramo gikomeye nk’iki, ni ikintu cyo kwishimira cyane kuko nawe ari mu bahanzi bakunzwe cyane muri iki gihe ariko batabona amahirwe yo kuririmba mu bindi bitaramo bikomeye, kandi afite impano n’indirimbo nziza. Aka kanya, indirimbo ye "Niho Nkiri" imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni ebyiri mu mwaka umwe gusa imaze kuri Youtube.

James na Daniella nabo kubatumira hari icyo Paradise.rw yabivugaho mu busesenguzi bwacu. Muri macye Israel Mbonyi yarebye kure! Igitaramo cyahumuye, ushatse uvuge ko amata abyaye amavuta. Indirimbo yabinjije mu muziki ariyo "Mpa amavuta", imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 5.9 kuri Youtube mu myaka itatu imazeho, ni gihamya y’uko bakunzwe cyane.

RYOHERWA NA "YONGEYE GUCA AKANZU" YA JAMES NA DANIELLA FT MBONYI

Impamvu nyamukuru twashingaho agati, ni uko mu byumweru 8 bishize (amezi 2), Israel Mbonyi yakoranye indirimbo na James & Daniella, bayita "Yongeye guca akanzu". Ushobora kubihuza n’igtaramo cya Israel Mbonyi [Icyambu Live Concert] ukavuga ko "Akanzu" na "Icyambu" byenda gusa.

Si ibyo gusa, iyi ndirimbo bakoranye yarakunzwe kuko imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 817, ndetse abarenga 700 bamaze kuyitangaho ibiteterezo. Bizaba ari uburyohe kubona Israel Mbonyi na James na Daniella baririmbana Live iyi ndirimbo yabo ikomeje kuryohera benshi. Birumvikana abakunzi b’aba bahanzi bose, bagomba kwambarira iki gitaramo cyahujwe n’umunsi ukomeye wa Noheli.

Ikindi ni uko James na Daniella ari bo banditse amateka yo gutaramira bwa mbere muri BK Arena [mbere gato ya Covid-19]. Kuba rero barataramiye muri iyi nzu Israel Mbonyi nawe agiye gutaramiramo bwa mbere mu mateka ye, birumvikana ko bazi neza inguni zose z’iyi nzu zatuma igitaramo cya Mbonyi kigenda neza ndetse n’abacyitabiriye bakanyurwa.

Danny Mutabazi mu bazaririmba mu gitaramo cya Mbonyi

A.D: IYI NKURU IKUGEZEHO BIGIZWEMO URUHARE NA BRAND ZONE IKORA IBIJYANYE NA DESIGN NA PRINTING. BAKORERA MU ISOKO RYA NYARUGENGE. UKENEYE KASHE, KWANDIKA KU MYENDA, GUSHYIRA AMAFOTO MURI CADRE, ...BAGANE NI BO TUGUHITIYEMO. PHONE: 0784900000.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.