× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Light Generation Organization yateguye igikorwa ngarukamwaka bise "DUFITANYE IGIHANGO"

Category: Ministry  »  June 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Light Generation Organization yateguye igikorwa ngarukamwaka bise "DUFITANYE IGIHANGO"

Umuryango udaharanira inyungu witwa Light Generation Organization (L.G.O) wateguye Igikorwa ngaruka mwaka kitwa DUFITANYE IGIHANGO. Ni igikorwa kigamije kugabira amatungo amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge.

Iki gikorwa kigamije gushimangira intambwe y’Ubumwe n’ubwiyunge Abanyarwanda bamaze kugeraho nyuma y’amateka mabi yagejeje u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 igahitana abarenga Miliyoni.

Iki gikorwa giteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 06 Kamena 2023 kikazabera mu murenge wa Rutunga mu karere ka Gasabo.

Mu kiganiro na Paradise.rw, umuyobozi w’uyu muryango bwana Ev. Masengesho Jean Baptiste akaba ari nawe washinze uyu muryango, ubwo twamubazaga agaseke kazapfundurwa kuri uyu munsi, yagize ati" Tuzagabira inka n’intama amatsinda y’ubumwe n’ubwiyunge. Yongeyeho ko abana bakomoka kuri aba babyeyi bo bazagabirwa Inkoko n’inkwavu.

Twamubajije intego yo kugabirana yagize ati "Kugabirana ni umuco w’abanyarwanda bo hambere ndetse ukaba ushimangira urukundo, ubumwe n’ubwiyunge, bityo tukaba twarahisemo kubikora hagamijwe kwigisha urubyiruko kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge tugira tuti "Ayo mateka ntakibagirane kandi ntagahonyorwe".

Ikindi, kuri uyu munsi hazatambutswa ikiganiro k’ubumwe n’ubwiyunge kizatambutswa na Pstor RUZIBIZA VIATEUR.

Light Generation Organization ni umuryango udaharanira inyungu ukaba waravutse ku itsinda ry’urubyiruko ryitwa Light Generation Ministry (LGM). Light Generation Ministry nayo ikaba yarashinzwe na Ev Masengesho Jean Baptiste mu mwaka wa 2019 afatanyije n’umufasha we witwa Mutuyimana Christiane.

Amavu n’amavuko y’uyu muryango

Light Generation ni umuryango udaharanira Inyungu watangijwe na Ev. MASENGESHO JEAN BAPTITSE mu 2019. Umuryango watangiye ari Ministeri y’urubyiruko ariko uko iminsi igenda itambuka hinjiramo abakuze uza kuba umuryango w’abantu b’ibyiciro bitandukanye (Urubyiruko, abakuze).

Paradise.rw yabajije Masengesho J.Baptiste aho yakuye igitekerezo cyo gushinga uyu muryango, yagize ati: "Uyu ni Umuryango wambaye mu bitekerezo igihe kirekire biturutse ku buzima bubi naciyemo bwo kubura untega amatwi.

2010-2011 ubwo nigaga Secondaire ngiye gutakaza amahirwe yo kwiga ni bwo umubyeyi witwa UWANTEGE LILIANE yansanze ku mushinga wandihiriraga nibuze ku rutonde rw’abazarihirwa. Uwo mubyeyi ansangana agahinda kenshi ariko abimfashamo mbona icyemezo kigaragaza ko umushinga uzakomeza kumfasha.

Ibi byambereye umukoro wo kuzashyira mu bikorwa inzozi zo kuzashinga Umuryango cyangwa Ikigo cyita ku bantu bangiritse mu marangamutima. Iyo niyo mbarutso yatumye negeranya urubyiruko nabonaga rukeneye umuntu warutega amatwi.

Nyuma yo kwaguka, iryari itsinda ry’urubyiruko ryaje kuvamo umuryango LIGHT GENERATION ORGANIZATION ni umuryango ufite icyerecyezo cyo kurema isi nziza umuntu akwiriye kubamo.

Uyu muryango ukaba ugamije: Gufasha abanyarwanda n’abandi kuva mu bwigunge binyuze mu kigo gitanga ubujyanama n’ubuvuzi bw’Imitekerereze, ibyiyumviro ndetse n’imyitwarire bya muntu.
Indi ntego ni ugutegura abayobozi beza b’ejo hazaza ndetse n’abafashamyumvire binyuze mu gutanga amahugurwa agamije kubongerera ubushobozi.

Uyu muryango kandi ukaba wariyemeje kubungabunga no kwita ku bidukikije. Izindi ntego z’uyu muryango, harimo kubungabunga ubuzima bw’abana baba mu mihanda, kurwanya ihohoterwa, kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’izindi....

Umuryango Light generation Organization urahamagarira Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda gufatanya n’abanyarwanda kubera isi ’Umucyo’.

Ev. Masengesho Jean Baptiste washinze LGM na LGO akaba ari nawe muyobozi mukuru

Abagize itsinda rya Light Generation Ministry ubwo bari bahujwe no gusenga, kumenyana no kungurana ibitekerezo

Ev. Masengesho J.Baptiste n’umufasha we Mutuyimana Christiane biyemeje kubera abo bayoboye icyitegerezo mu kwimakaza umuco w’amahoro

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.