× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Tujyane muri Semineri y’Abamama i Bugesera yoyobowe na Karman Morey - Urusengero rwuzuye bajya no hanze

Category: Ministry  »  July 2023 »  Our Reporter

Tujyane muri Semineri y'Abamama i Bugesera yoyobowe na Karman Morey - Urusengero rwuzuye bajya no hanze

Kuri uyu wa Kane tariki 13 Nyakanga 2023 i Bugesera mu Mujyi wa Nyamata habereye Semineri y’Abamama Bugesera Women Conference" yayobowe na Karman Morey, umugore wa Ev. Dr. Dana Morey uyobora A Light to the Nations, aLn, ku Isi.

Binyuze ku mbuga nkoranyambaga za A Light to the Nations, Paradise irakugezaho uko byari bimeze muri iyi Semineri yanyuze imbonankubone kuri Paji ya Facebook ya aLn.

Iyi Semineri y’Abamama yabereye i Nyamata kuri Revival Palace Church, yagenewe amasaha ane, kuva saa mbiri zuzuye kugeza saa sita zuzuye.

Yitabiriwe mu buryo bukomeye n’abagore n’abakobwa baturutse i Bugesera n’ahandi. Urusegero rwa Revival Palace Church rwakubise ruruzura ndetse abandi benshi bahagarara hanze mu mahema kandi nabwo wabonaga huzuye.

Karman Morey, umugore wa Dana Morey, yabwiye yabwiye abagore bitabiriye ko bafite agaciro gakomeye imbere y’Imana, yitangaho urugero avuga ko arusha agaciro inka zose zo ku Isi, amafaranga yose aba kuri konte,...

Kuwa Gatanu ndetse no kuwa Gatandatu, buri munsi kuva saa mbiri zuzuye kugeza saa sita zuzuye, hazaba Semineri y’Abizera, izayoborwa na Ev. Dana Morey. Kuva saa munani kugeza saa kumi n’ebyiri hazajya haba igiterane "Miracle Gospel Harvest".

Kuva kuwa Gatanu kugeza ku Cyumweru, ni iminsi 3 yahariwe iki giterane cy’Ibitangaza n’Umusaruro kizajya kiba kuva saa munani kugeza saa kumi n’ebyiri. Kizaririmbamo Rose Muhando, Theo Bosebabireba na Healing Worshi Team.

KURIKIRA SEMINERI Y’ABAMAMA HAMWE NA KARMAN MOREY

Ubwitabire bwari ku rwego rwo hejuru cyane

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.