Benshi barahita baririmba ngo "Umugambi w’Imana", mu gihe abari barajujubijwe na satani bahita bavuga ngo "Waraturengeye". Bwana Mc Gatabazi ahita azamura ishimwe ati: "Yadushingiye amabuye", nyamara kuri ubu inkuru nziza muri Salem Choir ya ADEP Kabuga ni imurikwa ry’indirimbo yitwa "Rubasha".
"Rubasha" ni indirimbo yanditswe na Fidele Gatabazi. Amajwi yayo yakozwe na Vincent Pro & Simeon, mu gihe amashusho yakozwe Jabo, ikaba yarakorewe (Production House) muri Zaburi Nshya Media. Music Arrangement yakozwe na Sam-Keyz naho Vocal Training ikorwa na Schadrack Niyonzima.
Iyi ndirimbo yasohotse mu bihe byo kwizihiza yubile y’Imyaka 20 Salem choir imaze ibonye izuba, mu gihe kandi itegerejwe bikomeye mu gitaramo cyiswe "Igerereyo concert" yatumiwemo na "Abatoranyijwe choir" ibarizwa mu itorero rya ADEPR Kove ka Kimisagara.
Iki giterane cyatangiye kuwa 09/12/2024 kikaba kiri kuba ku nshuro yacyo ya 10 aho iyi korali izahurira ku ruhimbi n’andi makorali akomeye nka Jehovah Jireh choir (CEP ULK Soir), Himbaza Choir, Rubonobono choir, Beula choir (ADEPR Gatenga), Bonheur Choir (ADEPR Runda), Narada Choir (ADEPR Karama) na korali zibarizwa mu Kove zirimo Abanyamugisha choir, Philadelphia na Abatoranyijwe choir yatumuje iki giterane.
Ni igiterane cyatumiwemo abavugabutumwa n’abashumba bo mu itorero rya ADEPR bafite amavuta n’ubwiza bw’Imana nka Pastor Claude, Ev Jean Paul mu gihe kizayoborwa na Ev Joselyne na MC Fidele Gatabazi umwe mu banyamakuru bambaye umwambaro wo kuyobora imisango n’ibirori.
Amakuru Paradise icyesha umwe mu babarizwa muri Korali Salem avuga ko iyi korali izaririmba ku cyumweru le 15/12 Ari nawo munsi wo gusoza iki giterane. Ni igiterane igiye kwitabira mu gihe hashize iminsi mbarwa hamuritswe indirimbo yiswe "Rubasha". Rubasha ni indirimbo ya mbere isohotse kuri Album yabo ya gatatu.
’Rubasha’ ikubiyemo ubutumwa bwiza bushimangira gukomera kw’Imana. Hari aho bahanika amajwi bakagira bati: "Mu gakiza kawe hambereye ikigo nderabugingo, ndashisha numva ndava mu bwiza nkajya mu bundi, ku munsi wanjye w’amakuba nisanga ndi kuvuza impundu sinzi uko ujya ubikora nkibona mbyina intsinzi."
Ubuyobozi bwa Salem choir bwatangaje ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ari uguhishurira abantu imbaraga ziri muri Yesu Kristo kuko ari we ubasha ibyananiranye. ’Rubasha’ ibimburiye izindi zigiye kujya zisohoka imwe kuri imwe buri kwezi nk’uko ubuyobozi bw’iyi korali bwatangarije Paradise.
Mu myaka 20 Salem choir yakoze ibitaramo by’ivugabutumwa hirya no hino mu gihugu ikaba imwe mu zataramanye na Nebo Mountain choir mu giterane cyiswe "Nebo Gospel Week".
Salem Choir yagiranye ikiganiro cyihariye na Paradise
Salem Choir y’i Kabuga igiye gutaramira mu Kove muri Kimisagara
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA SALEM CHOIR KABUGA