× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwiruka inyuma y’umuyaga – Pastor Christian Gisanura

Category: Pastors  »  5 hours ago »  Pastor Christian Gisanura

Kwiruka inyuma y'umuyaga – Pastor Christian Gisanura

Kuri uyu wa 30 Werurwe 2026, Pastor Christian Gisanura yatangije inyigisho ishingiye ku kwiruka inyuma y’umuyaga, ni ukuvuga kuvunikira ibitagira umumaro.

Hari amagambo make ariko aremereye mu buzima bw’umuntu dusanga mu gitabo cya Bibiliya, by’umwihariko mu gitabo cy’Umubwiriza.

Umwami Salomo, wari uzwiho ubwenge n’ubutunzi bwinshi, yageze ku iherezo ry’ubuzima bwe arandika ati: “Maze nitegereje imirimo yose y’amaboko yanjye n’imiruho yose niruhije nkora, nsanga byose ari ubusa, ari nko kwiruka inyuma y’umuyaga, kandi nta gifite umumaro kiri munsi y’ijuru.” (Umubwiriza 2:11).

Aya magambo si ay’umuntu wavuze ibintu atazi, ahubwo ni ay’umuntu wabayeho, akagerageza byose, akabona ko byinshi mu byo abantu birukaho ari iby’igihe gito, bidafite ishingiro rirambye.

Mu buzima bwa buri munsi, dusanga abantu benshi biruka inyuma y’ibintu bibagaragarira nk’ibikomeye, nyamara igihe kigahindura byose. Hari urugero rw’abantu babiri: umwe wari umukoresha, akirukana mugenzi we mu kazi, akamubuza amahirwe yo kubaho neza.

Icyo gihe uwo wamutotezaga yumvaga ari hejuru, afite ububasha. Nyuma y’igihe, ibintu byarahindutse, uwo wari umukoresha yirukanwa kubera imyitwarire mibi y’ubusinzi, ntiyongera kubona akazi.

Uwo yigeze gusuzugura, we yabonye akazi keza atera imbere, ku buryo uwo mugabo yifuza ko yamuha akazi akamukura mu bukene bukabije bumugeze ahaga. Ibi bigaragaza neza uko ubuzima buhinduka, n’uko umuntu atagomba kwibeshya ko aho ari hazahoraho.

Uyu munsi umuntu ashobora kwibwira ko akomeye, ko ubuzima bumworoheye, ko ari ku rwego rwo hejuru. Ariko nta gihoraho. Amahirwe, icyubahiro, n’imbaraga byose bifite igihe.

Iyo wahawe amahirwe yo kuba ahantu heza cyangwa mu mwanya runaka, icy’ingenzi si ukwirarira, ahubwo ni ukubiba ineza mu mitima y’abandi. Ibyo ni byo bigusigira umurage urambye, kuko igihe uzaba utagihari, ibyo wari ufite byose bizaba byarasigaye mu bantu.

Ibintu byinshi bidutera guhangayika, ubukene, uburwayi, gusuzugurwa, no guhatana mu buzima, akenshi ni iby’akanya gato. Hari abatakaza amahoro, ibitotsi n’ibyishimo kubera ibintu bizashira vuba baba biruka inyuma. Iyo tubitekereje neza, dusanga ari na byo Salomo yavuzeho: ni ukwiruka inyuma y’umuyaga.

Reba urugendo rw’uburezi: umwana atangira mu mashuri y’inshuke, agakomereza mu mashuri abanza, ayisumbuye, kaminuza, ndetse agakomereza no mu cyiciro cya masters.

Ashobora kumara imyaka irenga makumyabiri yiga umwuga runaka, urugero nk’icungamutungo, ariko ubuzima bugahinduka, akazisanga ari gukora undi mwuga nko kubaka. Ibyo byose byerekana ko n’ibyo twitaho cyane mu buzima bishobora guhinduka, bigatakaza agaciro twabihaga mbere.

No mu mibanire y’abantu ni uko bimeze. Hari abajyana abandi mu manza bapfa ibintu by’igihe gito, nk’akazi cyangwa ubutunzi. Igihe kiragera bakajya mu zabukuru, ibyo bapfaga bikarangira nta gaciro bigifite kuri bo.

Ndetse ugasanga n’imiryango yabo ije kongera guhura mu buryo batari biteze, nko gushyingiranwa kw’abana cyangwa abuzukuru babo. Icyo gihe umuntu aribaza ati: ese koko ibyo twarwaniye byari bikwiriye gutuma twangana dutyo?

Igisubizo cyo kutiruka inyuma y’umuyaga kiri mu guha Imana icyubahiro no gukora ibyiza. Iyo umuntu akorera abandi agamije kubaka ubuzima bwabo, na we ariyubaka.

Iyo agambiriye kwiteza imbere wenyine, akibagirwa abandi, amaherezo aragwa. Amategeko Yesu Kristo yigishije ni ugukunda Imana n’umutima wawe wose no gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda. Ayo ni yo musingi w’ubuzima bufite intego.

Ikindi kandi, ibyo dukora uyu munsi bifite ingaruka ku bana bacu ejo hazaza. Ineza tubiba ni yo bazasarura, n’ibibi dukora na byo ni byo bazabona. Nubwo hari ababisuzugura, ukuri guhoraho ni uko ubuzima bw’umuntu bugomba gushingira ku gukora icyiza no kubaha Imana.

Hari urugero rugaragaza neza gutandukanya iby’igihe gito n’iby’igihe kirekire. Umuntu witeguraga ubukwe yagiriwe inama na Pastor Gisanura yo gukoresha amafaranga make mu birori, ayandi akayaguramo ikibanza. Yarabikoze, agura ikibanza i Rusororo. Uyu munsi, icyo kibanza gifite agaciro kanini cyane kurusha ibyari gukorwa mu bukwe byari gushira mu munsi umwe.

Ibi bigaragaza ko guhitamo neza, kureba kure, no kutirukira ibintu by’akanya gato ari byo bitandukanya abatekereza neza n’abiruka inyuma y’umuyaga.

Mu gusoza ubutumwa bwe bwo kuri iyi tariki, Pastor Christian Gisanura yerekanye neza ko ubuzima ari urugendo rufite iherezo. Ibyinshi mu byo abantu birukaho bizashira, ariko ibikorwa byiza, gukunda Imana no gukunda abantu bizahoraho.

Iyo umuntu akora ibyo Imana yamuhamagariye, akabaho yubaka abandi, ntaba akiri mu rwego rwo kwiruka inyuma y’umuyaga, ahubwo aba ari mu nzira y’ubuzima bufite intego n’ahazaza heza.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.