Pastor Willy Rumenera uyobora Teen Challenge Rwanda, umaze kugera mu bihugu 30 ku migabane itandukanye, avuga ko hari ibintu yasanze u Rwanda rurusha amahanga.
Mu kiganiro na Paradise.rw Pastor Willy Rumenera yavuze ko amaze kugera mu bihugu hafi 30. Twahise tumubaza icyo yasanze igihugu cy’u Rwanda kirusha andi mahanga, adubiza ko "u Rwanda rurusha ahandi henshi isuku no guha equal gender representation in politics (Uburinganire mu nzego za Politike)".
Uyu mupasiteri uzwi mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge, amaze kugera mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burusiya yamazemo imyaka 5, u Buhinde amazemo cyumweru, ibihugu byinshi by’i Burayi na Afrika, n’ibindi.
Kuwa 08/05/2023 nibwo yageze mu Buhinde ku nshuro ye ya mbere, akaba yarahavuye kuwa 17/05/2023. Ni urugendo rw’ivugabutumwa yari yagiyemo muri kiriya gihugu nk’uko abisobanura ati "Nagiye guhugura aba pasteurs baho ku ivugabutumwa rigezweho muri 21st century".
Uko Pastor Willy yasanze u Buhinde bumeze!
Mu rwego rw’amadini n’imyizerere, 80% by’Abahinde ni aba Hindu, bamwe twavuze basenga inka, ntibashobora kurya inyama z’inka kuko bafata inka nk’imana yabo. 13% ni Islam ndetse umubare wabo uri kuzamuka cyane. Abagera kuri 2.3% ni bo bakriso.
2% ni aba Sikhism, (Punjab region), 1% ni aba Buddhist (in the Maharashtra area), 0.4% ni ba Jainism (in the regions of Maharashtra, Rajasthan, Gujarat, and major cities) naho 1.6% ni abandi basigaye Other (Judaism, Zoroastrianism, Bahá’í, tribal religions).
Mu idini ry’Abahindu, inyamaswa zose bazifata nk’izera, ariko inka ni isumbya agaciro izindi nyamaswa zose. Ni ukubera ko inka n’abantu buhurira kuri byinshi. Urugero, Ifumbire y’inka yometse ku nkuta z’amazu, ndetse ikanacanwa mu gikoni.
Amata n’ibikomoka ku mata ni ingenzi cyane ku biryo byo mu Buhinde, bityo inka ni inyamaswa yera. Nubwo kurya inkoko, umwana w’intama, n’amafi ni yo Abahindu barya cyane, ariko ntibashobora kurya inka. Mu Buhinde bafata inka nk’imana, akaba ari ibintu byatunguye Pastor Willy.
Pastor Willy (hagati) hamwe n’abahinde bamwakiranye urugwiro
Baramwishimiye cyane
Pastor Willy yagiriye ibihe byiza mu Buhinde
Inka zirubashywe cyane mu Buhinde, benshi bazifata nk’imana
Mu Buhinde, inka zigenda mu muhanda uko zishaka uwazigonga byamukoraho
Pastor Willy ku misozi ya Himalayas mu Buhinde