× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwihanganira ibyaha si ukwemera ibibi- Ubutumwa ku muntu wemera Imana

Category: Bible  »  April 2025 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Kwihanganira ibyaha si ukwemera ibibi- Ubutumwa ku muntu wemera Imana

Ibikubiye muri iyi nkuru bishingiye ku masomo y’ingenzi buri wese wizera yakura muri Zaburi 50: 16-21. Ifoto yakozwe na AI

Mu Ijambo ry’Imana rituruka mu Zaburi 50:16-21, Imana ibaza umunyabyaha impamvu avuga amategeko yayo mu gihe adakurikiza ibyo isaba. Ni ijambo rikomeye ridufasha kwitekerezaho no kwisuzuma imbere y’Imana.
Zaburi 50:16-21 igira iti:

"Ariko umunyabyaha Imana iramubaza iti: ‘Wiruhiriza iki kuvuga amategeko yanjye, ugashyira isezerano ryanjye mu kanwa kawe, ubwo uri inyangaguhanwa, ukirenza amagambo yanjye? Uko ubonye umujura wishimira kubana na we, kandi ufatana n’abasambanyi. Ushyira ibibi mu kanwa kawe, ururimi rwawe rukarema uburiganya. Wicara uvuga nabi mwene so, ubeshyera mwene nyoko. Ibyo urabikora nkakwihorera, ukibwira yuko mpwanye nawe rwose. Ariko nzaguhana mbishyire imbere y’amaso yawe, uko bikurikirana.’”

Ese ubu butumwa butwigisha iki?
Imana ntiyihanganira ibyaha iteka. Ni Imana y’imbabazi, ariko kandi ni Imana irenganura. Iri Jambo ry’Imana ridufasha gusobanukirwa ko abantu bose bayimenye bagomba kuba intangarugero, bakirinda kugira uburyarya mu kwizera kwabo.

Hari benshi biyita abakijijwe, bavuga ko bakunda Imana, nyamara ibikorwa byabo bigahabanya n’ibyo bavugira mu kanwa. Imana idusaba kudafata impu zombi, ahubwo tukemera gukurikira inzira yayo nyayo.

1. Kutagira uburyarya mu kwizera

Ni iki Imana yadutegerejeho? Kugira ukwizera gukiranuka, kudahuzagurika. Iyo umuntu avuze ko akijijwe, agakomeza gukora ibyaha nk’aho nta cyabaye, aba yiyibagiza ko Imana ibona byose kandi izahana ikibi.

2. Imana izi ukuri kw’ibiri mu mutima wacu

Hari abantu bakora ibyaha bihishe, bibwira ko batabonywe. Ariko Imana ntihishwa. Imana ibera hose icyarimwe kandi izi byose. Nta muntu ushobora kuyibeshya cyangwa kuyihisha ibyo akora.

3. Ihame ryo kwihana no kwisubiraho

Imana idusaba gukizwa by’ukuri, tukayikorera tudafite uburyarya. Kwihana ni uguhinduka byimazeyo, tukava mu byaha kandi tugakurikiza inzira zayo.

4. Urubanza rw’Imana ruzacibwa bidatinze
Zaburi 50:21 ituburira ko Imana itazahora yihanganiye ibyaha. Hari igihe cy’ubuntu bw’Imana, ariko n’igihe cyo gucira imanza abanyabyaha kizagera.

Twihane tukiriho!
Ijambo ry’Imana ritwihanangiriza ko tugomba kureka gukiranirwa, tugashaka Imana turiho kandi tukiriho, kuko umunsi w’amateka uzagera.

Nk’uko Yesaya 55:7 habivuga:
"Umunyabyaha nareke ingeso ze, ukiranirwa areke ibyo yibwira agarukire Uwiteka na we aramugirira ibambe, agarukire Imana kuko izamubabarira rwose pe."

Imana idufashe! Amen.

Iyi foto yakozwe na AI (Artificial Intelligence). Igaragaza umushumba uri kwandikira itorero ibikubiye muri iyi nkuru

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.