Mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bari Cyumweru cyahariwe Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umusizi w’Umunyarwandakazi Umurerwa Uwimbabazi Nadia, uzwi nka Umurizabageni Nadia, yatanze ubutumwa bukomeye bwo kwibuka.
Umurizabageni uherutse gusohora igisigo yise Ibuka Nanjye Nibuke Rwanda, yatanze ubutumwa agamije guhumuriza no kongera kubaka abarokotse, abinyujije ku gisigo aherutse gushyira hanze ndetse no ku ifoto ye yashyizeho amagambo yuzuye amarangamutima.
Uyu musizi aherutse gushyira hanze igisigo yise “Ibuka Nanjye Nibuke Rwanda”, cyasohotse ku wa 7 Mata 2026, umunsi u Rwanda rutangiriraho icyumweru cyo Kwibuka.
Muri iki gisigo, agaragaza amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, ububabare bukomeye Jenoside yasize, ariko akanasaba Abanyarwanda gukomeza inzira y’ubumwe n’ubwiyunge.
Ku ifoto yashyize hanze no ku nkuru ya WhatsApp, mu rwego rwo gushyigikira ubu butumwa, Umurizabageni Nadia yagize ati:
“Ibuka nanjye nibuke Rwanda, ihorere nkwihoreze, ishami washibutse nganje amarumbo ngo ngucanire urumuri rutazima. Nifatanije nawe kwibuka ku nshuro ya 32 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubuhanzi bwanjye ni ijwi rya rubanda, sinzarikoresha ngusubiza inyuma Rwanda. Nzakubakana n’abagukunda, Imana izatujye imbere.”
Aya magambo agaragaza umutima wo kwifatanya n’Abanyarwanda bose muri ibi bihe byo kwibuka, ndetse akanagaragaza ko ubuhanzi bwe abufata nk’intwaro yo kubaka Igihugu, aho gusenya.
Mu gisigo cye, Nadia agaragaza mu buryo bwimbitse ubukana Jenoside yakoranywe, yibutsa uko ubuzima bw’abantu bwahungabanye, ariko akanasobanura ko kwibuka bidakwiriye kuba isoko y’amacakubiri, ahubwo ko ari umusingi wo kubaka ejo hazaza heza.
Umurizabageni Nadia kandi yibanda cyane ku rubyiruko, arusaba kumenya amateka y’Igihugu cyabo no kuyigiraho, kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Yagize ati: “Ubu butumwa bugenewe cyane cyane urubyiruko, kugira ngo bamenye aho Igihugu cyavuye, bityo bafate inshingano zo kukirinda no kugikomeza.”
Mu gusoza ubutumwa bwe, yashishikarije Abanyarwanda gukomeza inzira yo “Kwibuka, Kwiyubaka no Kunga Ubumwe”, ashimangira ko ubunyarwanda ari cyo kiranga buri wese.
Mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 32, ibikorwa by’ubuhanzi nk’ibi bikomeje kugira uruhare rukomeye mu kubika amateka, guhumuriza abarokotse no gukomeza urugendo rwo kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri.
Reba igisigo Ibuka Nanjye Nibuke Rwanda, kuri YouTube