Mu gihe u Rwanda ruri mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Theo Bosebabireba yashyize hanze indirimbo y’icyunamo yise “Sinaceceka”, yuje amagambo y’ihumure, urukundo n’icyizere, anifuriza u Rwanda gukomeza kubaho mu mahoro no mu rukundo rw’Imana.
Theo Bosebabireba wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yashimangiye ko atari ho ha mbere akoresheje impano ye mu guhumuriza imitima y’Abanyarwanda, ariko iyi ndirimbo yayihimbye by’umwihariko ku bw’ibi bihe byo kwibuka abishwe bazira uko bavutse.
Mu magambo agaragara muri iyo ndirimbo, Theo yagaragaje ko gukira ibikomere bishingira ku kwiyubaka no guharanira ejo heza: “Mbonye ukuntu Rwanda wiyubaka, mpita nibuka uko wahemukiwe, mbona ko ejo hawe hazaba ari hazima, maze intimba irashira”.
Yongeyeho ko n’ubwo amarira yatewe n’amateka akomeye atoroshye gusiba, Abanyarwanda bakwiye gukomera, cyane cyane bashingiye ku Mana, nk’uko abivuga mu gice cy’undi murongo w’indirimbo: “Amarira amaze imyaka myinshi, intimba turambanye na yo igihe
Ariko ntitwabura kwikomeza, cyane cyane kuri Rurema ubizi neza”.
Theo anagaragaza urukundo rwe ruhebuje ku Gihugu, aho avuga ko azakomeza gukunda u Rwanda, ati: “Nzakuvuganira Rwanda, n’iyo naba ntakiriho uzamenye ko nagukundaga, ndagukunda Rwanda we, ndagukunda ni ukuri”
Indirimbo “Sinaceceka” ni uruvange rw’agahinda k’amateka, ihumure ry’ubu n’icyizere cy’ejo hazaza. Ishishikariza Abanyarwanda bose gukomeza kwiyubaka no kuba abarinzi b’ubumwe n’agaciro k’Abanyarwanda: “Tureme amateka mashya turuteturure, ntiturutererane.
U Rwanda mu maboko y’Imana, Abanyarwanda twibere mu Mana. Tuzirikana aho twavuye kugira ngo tumenye aho tujya”
Theo Bosebabireba akomeje kwandika amateka mu muziki wa Gospel mu Rwanda, kandi indirimbo ye “Sinaceceka” yahise ifatwa nk’urugero rwiza rw’uko umuhanzi ashobora kwifatanya n’Igihugu mu bihe by’icyunamo, akanyuza ubutumwa bwe mu ndirimbo igera ku mitima ya benshi.
THEO BOSEBABIREBA ATI SINACECEKA VIDEO
“Warababaye Rwanda we, warapfushije ni ukuri…
Impundu nizivuge iwacu i Rwanda.” – Theo Bosebabireba.