× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwibuka31: Mushimiyimana Claire wabuze abarenga 80 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahumurije u Rwanda

Category: Artists  »  yesterday »  Sarah Umutoni

Kwibuka31: Mushimiyimana Claire wabuze abarenga 80 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahumurije u Rwanda

Umuhanzi Mushimiyimana Claire yashyize hanze indirimbo yise ”Turi kumwe” yiganjemo ubutumwa bwo guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Muri iyi ndirimbo Claire aragira ati: ”Ubwoba bwarashize, agahinda nako ntako. Twariyubatse abari abato twarakuze ituze ritwuzuye imitima. Inkovu y’umutima ikira ikiva, nubwo ntuje sinibagirwa ijoro ryanze gucya, wowe warokotse komera, uwakurokoye wenda gupfa iyo ngabo yitanze turi kumwe”.

Mushimiyimana asoza iyi ndirimbo yibutsa abantu ko guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ugushavuza imitima yabayirokotse, ndetse ko ari no kuroga abato.

Mushimiyimana Claire uvuka mu Murenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge aho bakunze kwita Mont.Kigali, ariko kuri akaba abarizwa muri USA muri Leta ya Taxas mu Mujyi wa Fort Worth, avuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994, yabaye afite imyaka ibiri (2).

Mu kiganiro yahaye iyobokamana.rw ducyesha iyi nkuru, yavuze ko nyuma yo gutangira urugendo rwo kwiyubaka bikaza no gukunda, yahisemo gukora indirimbo y’ihumure yise "Turi kumwe” mu rwego rwo gutanga ubutumwa bw’ihumure ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yakomeje avuga ko “Jenoside yatwaye umuryango wanjye mugari barenga mirongo inani (80), harimo Papa wanjye, Musaza wanjye Mukuru, ba data wacu, ba shangazi, ba marume, ba mama wacu, ba sogokuru bo kwa papa no kwa mama.”

Ati: "Iyo tubabaze barenga mirongo Inani kubera ko abenshi barazimye. Nyuma ya Jenoside byari bibi cyane kuko amazu bari barasenye n’imitungo batwaye kongera kwiyubaka byaragoranye kuko twari dusigaye umukuru waruturimo yarafite imyaka icumi.

Mama twari dusigaranye yari yaragize ikibazo mu kuboko kubera icumu bari bamujombyemo, gusa Imana ntijya ibura uko ibigenza ubuzima bwaje kuboneka turiga turarangiza mama FARG iramuvuza arakira, natwe turakura turahiga nk’abandi biza gukunda."

Mushimiyimana Claire yasoje ashimira igihugu cy’u Rwanda cyabatekerejeho kikishyurira imfubyi kikita no kubapfakazi, "tukaba ubu turi mu mahoro, ndetse hakabaho gahunda yo gusaba imbabazi no kuzitanga ubu tukaba twese turi abanya Rwanda. Ubu turakataje mu iterambere kandi intero ni imwe yo kwibuka twiyubaka."

Uyu mubyeyi afite shene ya Youtube yitwa "Claire and Gedeon Family" atangiraho ibitekerezo byubaka ku buryo ushaka kujya ufashwa n’ibitekerezo bye wakwiyandikisha (Subscribe) kugira ngo utazajya ucikwa n’ibyo ashyizeho byose dore ko afite gahunda ndende mu bijyanye no kuririmba n’ubundi buhanzi butandukanye.

REBA INDIRIMBO NSHYA "TURI KUMWE" YA CLAIRE MUSHIMIYIMANA

Claire Mushimiyimana yakoze indirimbo ihumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.