× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwibuka31: Bosco Nshuti yibukije Abanyarwanda agaciro k’urukundo mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Category: Artists  »  12 April »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Kwibuka31: Bosco Nshuti yibukije Abanyarwanda agaciro k'urukundo mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuhanzi Bosco Nshuti uzwi cyane mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana (Gospel), yatanze ubutumwa bukomeye bwuzuyemo urukundo, ukwiyubaka no guharanira amahoro.

Mu butumwa bwe bwatangajwe mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda muri ibi bihe byo Kwibuka, Bosco Nshuti yagize ati: "Twibuke twiyubaka, duharanira ko urumuri rw’urukundo rw’Imana rutsinda umwijima w’urwango n’amacakubiri bikomeje kuyogoza akarere u Rwanda ruherereyemo."

Yakomeje asaba Abanyarwanda gukomeza gusaba Imana imbaraga zo kubaka igihugu kirangwa n’amahoro, kandi ubutwari bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bukaba isomo rikomeye ku bijyanye no kwihangana no gukomeza ubuzima. Yasoje asaba ko "twabafata mu mugongo, tukabasangiza urukundo n’icyizere".

Bosco Nshuti ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafite izina rikomeye mu njyana ya Gospel, azwiho kuramya Imana mu ndirimbo zifite ubutumwa bwimbitse bwo guhumuriza, gukomeza imitima no gushishikariza abantu kubana mu mahoro n’urukundo.

Binyuze mu bihangano bye, akunze kugaragaza isura y’Imana yuje impuhwe n’urukundo, anashimangira indangagaciro zo kubana neza n’abandi.

Mu bihe nk’ibi byo kwibuka, ubutumwa nk’ubu butanga icyizere, bukongera gushimangira ko jenoside itazongera kubaho ukundi, kandi ko igisubizo nyacyo ari ugushyira imbere urukundo, ubumwe n’ubwiyunge.

#Kwibuka31
#TwibukeTwiyubaka
www.kwibuka.rw

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.