Umuramyi Mugisha Clement usanzwe aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yunze ikirenge mu cy’abandi bahanzi asohora indirimbo ’Humura Rwanda’.
Ni indirimbo asohoye mu gihe u Rwanda ndetse n’isi yose muri rusange bibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, Clement Mugisha yagize ati: "Impore Rwanda ni indirimbo nanditse mpumuriza abanyarwanda kubera ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994".
Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo "gukomeza imitima yahungabanyishijwe n’aya mahano". Ati "Abanyarwanda twese tugomba gufatanya tukarwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, tukirinda amacakubiri, tukirinda icyadutanya ahubwo tukarangwa n’urukundo".
Yabibukije ko bafite ubuyobozi bwiza. Ati "Dufite ubuyobozi bwiza, budutoza umuco wo gukundana ndetse bakanadutegurira icyerecyezo cyiza. Ejo ni heza, u Rwanda ni rwiza. Twibuke Twiyubaka.
Clement Mugisha ni umuhanzi ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo nka "Inzira", "Irabisohoje" ndetse n’iyitwa "Mube Maso".
Clement Mugisha yatanze ubutumwa bw’ihumure mu ndirimbo ye nshya
REBA INDIRIMBO NSHYA YITWA ’HUMURA RWANDA’ IHUMURIZA ABANYARWANDA
Nukuripe clement wakoze ikintu cyubutwari kandi dukomeze gufashanya no guhumurizanya muri kigihe twibuka abacu bazize uko baremwe ntaruhare babigizemo kandi tunarwanya ingengabitekerezo ya GENOCIDE kandi twese TWIBUKE TWIYUBAKA tuvuga tuti"twarabakundaga nubu turacyabakunda ikivi cyanyu tuzacyusa tuzahora iteka tubibuka"kandi tunashima kubwa bayobozi beza dufite nukuri tubasabira umugisha uko bwije nuko bukeye clement tera imbere muhungu wacu bashiki bawe tukurinyuma
Thanks for the track you made,we wish you good luck to your career.