× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kwambara neza n’imyitwarire ya kigabo: Ibintu 5 wakora umugore akakubaha

Category: Love  »  April 2023 »  KEFA Jacques

Kwambara neza n'imyitwarire ya kigabo: Ibintu 5 wakora umugore akakubaha

Wigeze wumva abavuga bati "Icyubahiro kirakorerwa, ntigihatirizwa cyangwa ngo kigurwe"?

Nabonye kandi numvise abagabo benshi bavuga ku byerekeye kutubahwa no gukundwa bihagije n’abagore babakikije, kandi buri gihe, bagashinja abo bagore ibibazo byabo, ariko ukuri ni ukuri, umuntu wese azakubaha uramutse witwaye neza bihagije.

Ntabwo ari siyansi cyangwa ubundi buhanga, kandi twizere ko iyi nyandiko igufasha bihagije. Twaguteguriye ibintu bitanu wakora umugore akakubaha nk’uko tubicyesha elcrema.com.

1. AKANYAMUNEZA

Wige guhora umwenyura aho ubuzima bwakujyana hose, ntugahangayika cyangwa ngo uhangayikishe abari ku mpande kubera ubuzima bwakugoye, ubuzima ni bugufi ku buryo kuburya atari byiza kugaragaraho iyo shusho mu maso y’umugore. N’uhura n’umugore bwa mbere, jya umaganiriza, unatebye gusa nturengere kuko nabyo si byiza ku nshuro ya mbere.

2. KWIGIRIRA ICYIZERE NO KUBANA NEZA N’ABANDI

Abagore bakunda umusore wigirira icyizere, uba yumva ashoboye kandi n’ibyo akora akabinoza. Iyo ugaragara gutya m umaso y’umugore, uba wamwegukanya. Ikindi cy’ingenzi ni ukugira imyifato myiza mu gihe uri kumwe n’umukobwa, ibyo bikaba biri mu bintu aheraho abonako no mu rukundo mwabana neza.

3. IMYITWARIRE YA KIGABO

Hagaruka nonaha utangire ubegere wibatinya, ubavugishe, wita umwanya munini wibaza ku cyo ubabwira, wowe begere muganire gusa. Ibi bizakongerera icyizere, na morale mu byo ukora, nutsinda iyi ntambara nta n’indi yakunanira. Abagabo benshi baguye kuri uru rugamba, wafashe mpiri isi y’abagora, ntacyaguhagarika mu byo ukora.

4. KWAMBARA NEZA

Kwambara neza bituma ugaragara neza, ugasa nk’uzi kwiyitaho, ntugaragare nk’inzererezi cyangwa umuntu uri aho gusa, ibi nabyo bituma abagore bakwiyumvamo.

5. NTUKABEREHO KUNEZEZA ABANDI

Ba uwo uriwe, wowe wa nyawe, ntukabereho kunezeza abandi, baho uko byakunyura mu gihe cyose bitabangamiye abakuri impande.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.