Apostle Alice Mignonne Kabera ni izina rigari kandi ryujuje ibigwi kubera ibikora binoze ndetse bigaragaza iyerekwa rigari rye.
Kumumenya nk’umudamu w’umukozi w’Imana wo mu rwego rwo hejuru ntibihagije ariko no kuvuga ko ari muri rwa rwego rw’aba pasitori bavuga rikijyana ntabwo waba ubeshye.
Akenshi mu Rwanda ntihaba inzego zambika imidari abamaze guca agahigo buri mwaka ariko nibaza ko Apostle Alice Mignonne Kabera yaba yaramaze kwambara ibirokoroko by’abamaze kuba ubukombe muri uyu murimo.
Afite Ministeri Women Foundation Minsitries na Noble Family Church. Akajambo karanga WOMEN FOUNDATION (Slogan) ni "Faith in Action" - Kwizera mu bikorwa). Apostle Mignonne ni umugore urangwa n’iyerekwa ndetse n’intumbero rigari cyane.
Azwiho za ’Operation smile’ (WIRIRA) igikorwa cy’urukundo no gusetsa abantu bababajwe n’ubuzima, abagirira neza! Abamuzi bavuga ko atajya ava ku bintu cyangwa ngo acike intege icyo yagambiriye atagisohoje kuko yagiye acibwa.
Tumwite Apostle Alice Mignonne Kabera! Umugore uvugira Imana kandi umuntu atabura kuvuga ko akomeye mu bakozi b’Imana mu Rwanda na Afrika.
Washingira ku kuba yaremeye umuhamagaro ukomeye ndetse yemerera Imana kumukoresha nawe ayibera umuyoboro ukomeye abasha kuba igisubizo ndetse arokora ubuzima bw’abagore benshi bari barushye abatega amatwi.
Yemeye kuba umujyanama wabo, akemura ibibazo byabo ndetse anabashyiriraho gahunda nziza yo guterana bakaramya bakanahimbaza Imana, bituma bamwe bakira ibikomere, abari barasenye barubaka, abandi abaha imirimo barakora.
Mu giterane ngarukamwaka aheruka gukora, yaciye agahigo aba umushumba wa mbere mu Rwanda wakiriye abantu bakomeye barimo na Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, n’abandi bakozi n’Imana barimo Jesca Kayanja n’umuririmbyi mpuzamahanga Sinach.
Uyu munsi Paradise.rw turabagezaho gahunda 5 zasunikiye Apostle Mignonne ku kuba umuntu uhora atekereza ibintu bigari kandi bikaba ubudasa bwe bumutandukanya n’abandi. Aya ni amayerekwa ye amaze kuba ubukombe ndetse yitabitwa ku kigero cyo hejuru cyane.
1. WIRIRA FELLOWSHIP
Iyi gahunda yabereye abantu benshi igisubizo ndetse benshi bakunda kuyita ko ari gahunda yo gutebutsa amasezerano. Iba buri kuwa Gatanu kandi kuva Imana yamuha iyerekwa rya WFM iyi gahunda ntiyigeze ihinduka. Ni amateraniro aberamo ibitangaza ndetse bagasangizanya ubuhamya bw’imirimo Imana yakoze. (Sounding of the Miracle).
2. FIRE WEEK
Iyi gahunda irazwi haba muri WFM na Noble Family Church. Nk’uko byumvikanamo icyumweru cy’Umuriro, aba ari umuriro w’ijambo ry’Imana no kugaba ibitero kuri satani, aho bakira abavuyabutumwa mbese b’umuriro.
3. CONNECT CONFERENCE AFRICA
Igiterane mpuzamahanga kizwi cyane muri WFM na Noble gihuza abakozi b’Imana batandukanye ndetse muri cyo hakabamo umwanya wo kubwiriza no guhugurwa aho bifashisha impuguke n’ubunararibonye bw’abakozi b’Imana batandukanye mu Rwanda mu Karere u Rwanda ruherereyemo n’ahandi ku isi.
4.UMUGORE MU IHEMA, UMUGABO MU MAREMBO
Iyi gahunda ni kimomo cyane kuko kimwe n’izindi irazwi cyane mu Rwanda. Iyi gahunda ni iyerekwa rya gihanuzi Imana yahaye Apostle Mignone aho imiryango itandukanye igenda igaruka ku rufatiro rwa Bibiliya ndetse benshi bakavugurura umubano, urukundo no kwita ku nshingano Muri iyi gahunda abagore bahungukira ubwenge bakanahavana impamba ikomeye yo kubaka urugo ry’umugisha.
5. ALL WOMEN TOGETHER CONFERENCE
All Women Together [Abagore Twese Hamwe] ni igiterane mpuzamahanga cy’abagore cyitabirwa n’abantu b’ingeri zose kigahuza abantu benshi kuva imihanda yose, ibihugu byose ndetse abagore bubakitse neza b’abahanga kandi bakomeye bakigisha bagahanura bagatanga ubuhamya.
Insanganya matsiko bagize uyu mwaka iragira iti "From Victims to Champion" [Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi]. Muri iki giterane ni naho Apostle Mignonne Kabera yakiriyemo Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame, Jesca Kayanja na Sinach.
Mu gikorwa cya THANKSGIVING hanatangirijwemo ikindi kigo gito cyo gufasha cyiswe FEED MY SHEEP CENTER. Iki gikorwa cyabaye mu cyumweru cya nyuma cy’ukwezi kwa cumi na rimwe uyu mwaka, haberamo umusangiro hanakusanywa ubushobozi bwo gufasha abatishoboye. Bibiliya itubwira ko Itorero nyakuri ari rya rindi rifasha abatishiboye.
Ayo mahishurirwa 5 ahita yambika umwambaro w’icyubahiro Apostle Alice Mignonne Kabera kuba Umukozi w’Imana ukora cyane ndetse uca agahigo ku kwesa imihigo mu bikorwa bikomeye ndetse binageza abaturage ku byiza.
Ibi ni nabyo byubaka izina rye cyane kugeza aho ibikorwa akora byagiye byaguka ubu akaba agomba kugeza ubutumwa muri CANADA, USA ndetse na EUROPE.
Apotre Mignonne ubwo yahaga impano Madamu Jeannette Kagame wari witabiriye igiterane All Women Together 2023
Biva ku karago! Apotre Mignonne ni umunyamasengesho ukomeye
Apotre Mignonne azwiho umutima wo guca bugufu no gufasha abantu
Apotre Mignonne Kabera ni Umushumba Mukuru wa Noble Family Church
Madamu Jeannette Kagame ubwo yari yitabiriye igiterane All Women Together 2023
Madamu Jeannette Kagame yashimye Apotre Mignonne Kabera ku bw’ibikorwa byiza akora
Igiterane All Women Together 2023 cyerekanye urwego mpuzamahanga Apotre Mignonne agezeho
Yesu Ashimwe
Igitecyerezo cyajye nuko mwazongera Gutumira First Lady muri Wimen together yo muri 2024
Apostle Mignone ni Umushumba mwiza cyane, yatwigishije inzira z’agakiza, Twahanaguwe amarira, amarangamutina apfuye yavuyeho. Turamukunda cyane ❤️ Imana imuhe Umugisha nwinshi🙏
Apotre numubyeyi wogushima ,numubyeyi witanga ngo benshi bacyire ,Imana ijyimuha imijyisha myinshi muribyose .murakoze