Ibyamamare birimo umuramyi akaba n’umushabitsi Jacky Flower washinze inzu yitwa Jacky Flower Collection, Abayisenga Christian, Fredrick Byumvuhore, Joel Sengurebe, Peter Ntigurirwa n’abandi, basubije uwiyise "Bakame" kuri X Twitter wise Pastor Julienne Kabanda Intumwa ya Satani.
Kuri uyu wa Mbere tariki 28 Mata 2025 ku mbuga nkoranyambaga hiriwe hacicikana inkuru y’umuntu ukoresha izina rya Bakame kuri X wise Pastor Julienne Kabanda umushumba wa Grace Room intumwa ya Satani.
Ibi bikaba byafashe indi ntera ubwo umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira B Thierry yatangazaga ko batangiye kugenzura no gusesengura niba ibyo Bakame yanditse bigize icyaha. Ni mu kiganiro yagiranye na IGIHE.
Abantu batandukanye biganjemo ibyamamare muri Gospel bakomeje gutanga ibitekerezo byabo kuri ubu butumwa bwa Bakame. Kuri uyu wa Mbere kandi guhera saa 16h00 ku rubuga rwa All Gospel Today ruhuriraho ibyamamare muri Gospel hiriwe ’hahiye’ umugani w’abubu.
Nyuma y’inkuru yanditse mu cyongereza na Paradise ikubiyemo ibitekerezo bya Fabrice Nzeyimana, benshi bahise batangira gutanga ibitekerezo. Umuramyi akaba n’umunyamideri Jacqueline Giraneza uzwi nka Jacky Flower uzwi mu bikorwa byo kuremesha ibirori yavuze imyato Pastor Julienne anaburira "Bakame" wagerageje gutunga urutoki mu mboni za Pastor Julienne.
Uyu mushabitsi ubarizwa muri Grace Room ni we wamennye ikirungo asante mu isosi y’inyama z’amafi. Yifashishije ifoto ya Pastor Julienne agira ati: ’’My beautiful spritual Mum @Julienne Mama w’amahanga warakoze mubyeyi, uyu munsi hari abongeye kugira ubuzima barasaga n’abari barapfuye ariko umucyo warabarasiye. Uzakuvuga nabi azaba adushotoye kandi ashotoye Imana, warakoze kwemera umuhamagaro Mama I love you so much. "
Abayisenga Christian umwe mu bayobozi akaba n’umunyamakuru wa ISIBO TV&Fm akaba akora ikiganiro cya Holy Room gikundwa na bose yasubije ubu butumwa agira ati: ’’Kuvugwa nabi ntabwo bizabura kuko Yesu tugera ikirenge mucye ntibamuvuze makeya ahubwo mukomere mu mwami Yesu Kristo, mukore ibyo ashima ubundi urugamba azarubarwanirira.
Yongeyeho ati: ’’Muzenguruka BK Arena ibihanda n’abanzi b’ubutumwa bwizabagwa hazi bakaza bagakizwa. Aha niho umunyamakuru akaba n’umusesenguzi w’inararibomnye Frederic Byumvuhore yaboneye urwaho rwo gusubiza ati’’ Noneho Jacky asubize inkota mu rwubati?
Gusa Peter Ntigurirwa umushoramari akaba n’umunyamakuru w’inararibonye washinze Isange yagaragaje ko Pastor Julienne yarenze ibyo kubabazwa no kuba umuntu yamwita intumwa ya satani. Yagize ati: ’’Apostle Dr Gitwaza byamubabaje kenshi ariko arabirenga bazamubaze ibanga yakoresheje". Yanatangaje ko byaba bitangaje niba ari umuryango wa Grace Room Ministries waba watanze ikirego muri RIB.
Mu mvugo irimo gutebya, Ev Kalisa Fred we yagize ati: "Hari umushumba mperutse kwita Pastor amaze ukwezi abaye apostle, nanjye ibyegera bye byari bindabye ivu. Narirutse". Aha yashakaga kugaragaza ko abakozi b’Imana bakwiriye kubahwa.
Muhoza Budette umuyobozi w’itsinda rya Healing Worship Team Rwanda nawe yashimangiye ko kuba umukozi w’Imana abantu runaka bamurwanya ari ibisanzwe bidakwiriye kumumenera amavuta. Yagize ati: "Atarwanyijwe ahubwo nibwo twamwibazaho biriya ni ibimenyetso ko yahamagawe."
Joel Sengurebe umunyamakuru ufatwa nk’ijisho rihinguranya akaba n’umuyobozi wa Iyobokamana yagize ati: "Erega ibi bintu birasanzwe rwose, kuba bavuga ko umukozi w’Imana ari intumwa ya satani ntabwo ari ibintu biri big deal. Nonese ko Yesu we bamututse na ba Pawulo n’abandi ibyo ni ibisanzwe rwose kandi igiti cyera imbuto nicyo giterwa amabuye. Niba yashakaga kumenyekana simbizi, ariko bibaye aribyo yaba yageze ku ntego ze.
Ibi byamamare bikomeje kuganira ku butumwa Bakame yashyize kuri konti ye ya X aho yagize ati: "Reka mwite intumwa ya Satani ku isi, Mama w’ikinyoma. Uyu ni mushiki wa Apotle Gitwaza mu kwitwaza ijambo ry’Imana bagatuburira abanyarwanda. Uwampuza nawe isi yose itureba nkamubaza ikibazo kimwe cyo muri Bibiliya abeshya ko yigisha. "
Ni ubutumwa bwashyizwe kuri account X yahoze yitwa Twitter ku cyumweru tariki 27/04/2025 saa 12:18. Nyuma yo kotswa igitutu n’abamubwiye ko yarengereye guhangara umukozi w’Imana, Bakame yaje gusaba imbabazi.
Ati: "Mwiriwe neza Banyarwanda /Banyarwandakazi muri aka kanya nanditse nsaba imbabazi umuryango Nyarwanda imbabazi by’umwihariko umuryango wa Pastor KABANDA Julienne bitewe n’igikorwa nakoze kubera amarangamutima yanjye yanyobeje bityo nkagwa mu cyaha kibangamira imibereho bwite ya muntu dusanga mu ngingo ya 39 y’itegeko No 60/2018 ryo ryerekeye gukumira no Guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga;
Rubyiruko dukoresha imbuga nkoranyambaga bityo nubwo dufite uburenganzira bwo kwisanzura ariko bigomba no kujyana n’inshingano zo kubaha uburenganzira bwa bandi bantu nkuko tubibona mu ihame rivuga ko uburenganzira bujyana inshingano "le droit s’accompagne de la responsabilité".
Muryango wanjye gihugu cyacu mbasabye amahirwe ya nyuma nkuko muri Yohani 8:1–11 tubona urugero rwaho "Yesu yakijije umugore wafashwe asambana abandi bari bamaze kumucira urubanza", mu mpaye ayo mahirwe naharanira kuba mudahusha mu rugamba rwo kubaka igihugu cyacu nk’uko H.E na First Lady bahora babidushishikariza. Murakoze Imana ikomeze ibagwirize uburame n’ibigwi!"
Pastor Julienne Kabanda wa Grace Room Ministry akomeje kwandika amateka akomeye mu bwami bw’Imana