Ubushakashatsi bushya bwatangajwe mu kinyamakuru cya siyansi Cell Reports bwagaragaje ko kurya umunyu mwinshi bishobora kugira uruhare mu kwangiza imikorere y’ubwonko.
Kurya umunyu mwinshi nubwo waba uwita ko uringaniye nyamara warenze ku rugero, bishobora kugira uruhare mu kwangiza imikorere y’ubwonko no kongera ibyago byo kugira ibibazo byo kwibagirwa bifitanye isano n’indwara ya Alzheimer, imwe mu ndwara zikunze gutera guta umutwe.
Abashakashatsi bakoresheje uburyo bwihariye bwo gusuzuma ubwonko, bibanda ku gice cyitwa hypothalamus, gishinzwe kugenzura imisemburo, imikorere y’umubiri n’imyitwarire. Basanze abantu barya umunyu mwinshi bagaragaza impinduka zidasanzwe mu mikorere y’iki gice cy’ubwonko.
Iyo umuntu arya umunyu mwinshi, ubwonko bugerageza kugenzura urugero rwa sodium ruri mu maraso. Ibi bituma umubiri wongera gukora imisemburo yitwa vasopressin, ifasha kugabanya ingano ya sodium mu maraso.
Dr. Javier Stern, umwarimu wa siyansi y’ubwonko muri Kaminuza ya Georgia, yavuze ko ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo misemburo ishobora gutuma imiyoboro y’amaraso yo mu bwonko igabanuka, bigatuma amaraso atembera nabi mu bwonko.
Yagize ati: “Twatunguwe n’ibi twabonye kuko twasanze imiyoboro y’amaraso igabanuka iyo umuntu arya umunyu mwinshi. Ibi bikunze no kugaragara ku barwayi ba Alzheimer cyangwa abantu bagize ikibazo cy’umutima cyangwa indwara yo guhagarara kw’amaraso mu bwonko.”
Yongeyeho ko iyo ubwonko bubuze umwuka wa oxygène uhagije igihe kirekire, bishobora kwangiza buhoro buhoro ingirangingo zabwo.
Ubushakashatsi bwibukije ko umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension), ukunze guterwa no kurya umunyu mwinshi, na wo ushobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw’ubwonko.
Mu biribwa bikungahaye ku munyu harimo inyama zatunganyijwe (charcuterie), ibirungo bibitse mu macupa, imyelayo, amafi yabitswe mu buryo bwihariye, imigati imwe n’imwe, ketchup, soya sauce, mayonnaise, chips, ubunyobwa butunganyijwe, popcorn, isupu zo mu dupaki ndetse na foromaje zitandukanye.
Abahanga mu buzima bavuga ko umuntu mukuru adakwiye kurya umunyu urenga garama 5 ku munsi, bingana n’akayiko kamwe gato.
Abantu bafite imyaka irenga 50 cyangwa bafite umuvuduko ukabije w’amaraso, indwara z’impyiko, diyabete cyangwa ikibazo cy’amagufa bagirwa inama yo kutarenza garama 1.5 kugeza kuri 2 z’umunyu ku munsi.