Umuryango w’abanyeshuri b’Abapantekote (ADEPR) bakorera umurimo w’Imana muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye (CEP UR – Huye), watangije ikinamico y’uruhererekane yitwa “Ubuhamya Bwawe” izajya inyura ku muyoboro wabo wa YouTube.
Ni ikinamico ifite ubutumwa bw’ingenzi, dore ko igamije kwigisha buri wese wizeye Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe uko yarinda ubuhamya bwe, by’umwihariko ikavuga cyane ku banyeshuri ba Kaminuza bahindurwa n’ibyo bahasanga iyo bayigezemo, bamwe bakaba bashobora kuva mu byo kwizera.
Mu kiganiro Paradise yagiranye n’umwe mu banditsi bayo akaba ari na we watoje abakinnyi, agafata amajwi kandi akayatunganya, Musekura Jean D’Amour, nyuma yo gushyira hanze agace kayo ka mbere yatangaje ko n’ubwo ari iy’uyu Muryango w’Abanyeshuri b’Abapantekote (CEP) muri rusange, yateguwe by’umwihariko na IDC.
Yasobanuye icyo IDC ari cyo, anavuga muri make ibiyikubiyemo n’umusaruro bayitezemo agira ati: “Iyi kinamico yateguwe na IDC-CEP UR – Huye. IDC ni Information Display Commission, bisobanuye Itsinda ry’Abashinzwe Isakazamakuru binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga muri CEP.”
Yakomerejeho asobanura aho igitekerezo cyayo cyaturutse agendeye ku bikubiyemo ati: “Twasanze kimwe mu bigora abantu bakijijwe bo muri Kaminuza ari ukurinda ‘Ubuhamya Bwabo’.
Ni muri urwo rwego twavuze tuti ‘reka dukine ikinamico igaragaza ibyo bahura na byo, isa n’igaragaza ubuzima babamo n’ibigusha bahura na byo iyo bari muri Kaminuza bishobora kubavana mu nzira y’agakiza, tunagaragaze uko bashobora kubyivanamo (ibishuko) binyuze mu ikinamico, binyuze mu bakinnyi batandukanye.’
Yatanze ingero agira ati: “Urugero natanga ni urwa Dorcas (umwe mu bakinnyi barimo). Yavuye iwabo akijijwe ariko ageze muri Kaminuza ahura n’inshuti mbi zimuhindurira imyizerere ndetse birangira ageze mu ngeso mbi z’ubwiyandarike.
Harimo abakobwa nka ba Isimbi na ba Noelle (amazina y’abakinnyi) bicuruza ugasanga bashaka kujyanamo na Dorcas, ugasangamo abasore nka ba Danny bakunda abagore n’amayoga, Aron yagerageza kumushyira ku murongo (w’ibyo wkizera) bikaba ibibazo.”
Si ibyo gusa, Musekura yavuze ko igamije no kugaragaza ingorane ziba mu kubwiriza abantu batarizera Yesu. Ati: “Igaragaza kandi ibibazo abantu bajya kubwiriza Ubutumwa Bwiza mu bantu badakijijwe bahura na byo, aho nka Aron asaba Danny ko bajyana gusenga akamubwira ko arabyemera ari uko na we yemeye ko bazajyana mu kabari.”
Aba banyeshuri mu kwihuriza hamwe ngo bakore iyi kinamico si ubusabe bw’uwo ari we wese cyangwa isezerano ryo kuzabona amafaranga, ahubwo ni umutima wo kwamamaza Ubutumwa Bwiza n’indangagaciro za gikristo bafite.
Musekura yagize ati: “Ikidutera umuhate ni uko tubona hari bamwe mu bakijijwe tugenda tubura, tukavuga tuti reka turebe ko n’abasigaye tubasigasira binyuze mu buryo bw’imyidagaduro, dukoreshe ikinamico, dushyiremo inkuru ziryoshye, ariko zirasiga ubutumwa runaka mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”
Ubuhamya Bwawe ni kimwe n’uwo uri we n’amahame ugenderaho, ariko ubihuje n’iyi kinamico ni amahame ya gikristo ugenderaho akaba ari yo agenderwaho hasobanurwa uwo uri we, mbese mu gihe usabwe gutanga ubuhamya bw’ibyo ubamo akaba yakwiganza cyane, Ubuhamya Bwawe bukaba ubushingiye ku mahame uhabwa no kwizera Yesu nk’umwami n’umukiza.
Umva agace ka mbere k’ikinamico y’uruhererekane "Ubuhamya Bwawe"
Paradise rwose muri abambere