Abagize Umuryango w’Abanyeshuri basengera mu Itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR), bakorera umurimo w’Imana muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye (CEP UR Huye), bashyize hanze filime bise ‘Yataye Inzira’ ikubiyemo ubutumwa butanga inama yo kwirinda ibyatuma Abakristo bava mu nzira y’agakiza.
Mu bisobanuro byatanzwe na Uwayo Gisubizo Denyse, umwanditsi w’iyi filime irangira, yasobanuye bimwe mu byayobya Umukristo agata inzira y’agakiza agira ati: “Muri ibyo harimo ibigare by’incuti mbi, ubuzima tubamo bwa buri munsi no kuyobywa n’iterambere tuba twagezeho cyangwa se igihe turimo.”
Ni filime yanditse ashingiye ku Cyanditswe kiboneka muri Luka 15: 21-24 hagaragaza uko umwana w’ikirara yagarukiye umubyeyi we akamwakirana ubwuzu, akabaga ikimasa, agakora ibirori, kuko yagize ati: “Kuko uyu mwana wanjye yari yarapfuye none akaba azutse, yari yarazimiye none dore arabonetse.”
Uwayo Denyse yaboneyeho gutanga ubutumwa ku bantu bose bazayireba, ahuza ibirimo n’ibivugwa muri iyi mirongo ati: “N’iyo utaye inzira, Yesu Kristo aba akigutegeye amaboko ngo akwakire, wigira ubwoba ngwino nawe umwakire akubere umuyobozi mu rugendo.”
Nk’uko Mucyo Jean de Dieu, umwe mu bayoboye abakinnyi mu byo bakina n’uko babikina afatanyije n’abandi, akaba yaranakinnye nka Peresida w’urubyiruko muri filime ndetse akaba ari we ushinzwe imishinga ya filime z’Ivugabutumwa muri CEP UR Huye, hari ibintu by’ibanze byatuma buri wese areba iyi filime kandi akayikunda.
Yabigarutseho agira ati: “Impamvu yatuma mubwira kuyireba, intego yacu mu kuyikina ni ukwamamaza Ubutumwa Bwiza biciye muri yo. Kuri bagenzi bange rero, yaba uri mu nzira y’agakiza n’uwayitaye, akwiriye kumva Ubutumwa Bwiza bumukomeza mu nzira arimo cyangwa bumugarura mu nzira yataye.”
Yakomereje ku mpamvu ya kabiri agira ati: “Yamushimisha. Byaterwa n’icyo ahishuriwe n’Umwuka Wera nyuma yo kuyireba. Amuhishuriye ko yari mu nzira, byamushimisha. Ariko ayirebye agasanga ari mu bakinwe ko bataye inzira, byamubabaza akihana, gusa birangira n’ubundi yishimiye ko avuye mu buyobe.”
Abantu bose bakinnye muri iyi filime ni abasengera muri ADEPR. Ibi byatumye Mucyo atanga umucyo ku bantu bashobora kuzibaza impamvu bakoresheje amacupa y’inzoga zisembuye kandi ari ikizira kuri bo ndetse bamwe bakaba bagira ngo harimo ukuzamamaza ati: “Oya si ukugira ngo twamamaze uruganda rwazo cyangwa zo ubwazo, ahubwo twashakaga ibintu bisindisha bigendanye n’ubutumwa twarimo dutanga”
Umumaro wo kuzikoresha, nk’uko yawusobanuye mu magambo ye ni uyu: “Kuyakoresha bizatuma ubutumwa burimo bwumvikana neza kuko tuzanye amacupa y’inzoga zidasembuye (tukagaragaza ko umuntu yasinze), na bwo abareba babona ari imikino kandi twe dushaka gutanga ubutumwa buhamye (abanywa ntibanywa bya nyabyo, twari twanashyizemo amazi). Ni byo bituma ubutumwa bwumvikana neza.” - Mucyo
Iyi filime “Yataye Inzira” ni filime irangira, gusa si yo ya mbere kandi si yo ya nyuma CEP UR Huye bakoze. Basanganywe indi bakoze y’uruhererekane yitwa "Isi y’Ibishuko" n’indi yitwa ’Imbuto Zikiza" na yo irangira, zose zikaba ziri ku muyoboro wabo wa YouTube.
Kugera ubu bamaze gukora filime eshatu ari na zo ziri kuri YouTube, ni ukuvuga izo ebyiri zirangira n’indi imwe y’uruhererekane. Nyuma y’iyi Yataye Inzira, bazashyira hanze izindi. Mucyo yatanze icyizere ku bakunze iya mbere bakifuza indi agira ati: Filime zindi turazifite rwose, zimwe muri zo ziranditse nubwo tutarazikora, izindi zo ziri mu bitekerezo.
Nubwo waba usanzwe udakunda Filime, fata umwanya muto urebe iyi filime irangira, urakuramo amasomo menshi cyane yagufasha kujya cyangwa kuguma mu nzira y’agakiza.
Irankunda Rachel, akina ari murumuna w’Umukina Nkuru Mukuru (Bella)
Ashimwe Belyse, ni we Mukina Nkuru Mukuru,yakinnye ari Bella
Mucyo Jean de Dieu, akina ari Perezida w’Urubyiruko
RYOHERWA NA FILIME YATAYE AGAKIZA UKUREMO AMASOMO MENSHI
Imana ibarebe neza kandi lmana ihe buri wese umugisha uzareba iyi film, twizeyeko izayikoreramo ibyakinwe bigakiza/bigakomeza ubugingo bwa benci