Matayo 2:12 "Baburizwa n’Imana mu nzozi gusubira kwa Herode, banyura iyindi nzira basubira iwabo. Yosefu ahungira muri Egiputa".
Nifuje kugusangiza iri jambo ry’ukuntu Imana yitambika mu mugambi wacu, ikaburizamo ibyo twifuza gukora.
Ibi bishobora kuba byarakubayeho incuro nyinshi ko Imana itakwemerera kujya aho wifuzaga, gukora igikorwa runaka wagambiriye. Akenshi Iyo bigenze gutyo, twumva ari Satani waturwanije.
Nyamara ibintu byose dupanga ntibibe uko twabipanze siko biba byarwanijwe na Satani. Hari igihe Imana ubwayo ibihagarara imbere. Kandi Iyo Imana iburijemo umugambi iba ibikoze ku neza yawe!
Kubera urukundo igukunda, nasanze Imana hari igihe ihitamo kukubuza kujya aho washakaga kugirango ikurinde ibibi bihagutegerereje utazi.
Dore zimwe mu ngero: wagerageje kujya America, mu Burayi, Israel, Australia, n’ahandi ariko biranga. Hari n’aho wujuje ibisabwa byose bakwima visa, hari n’abahabwa visa bakangirwa kwinjira mu gihugu,...ahari Imana yemeye ko biba ku neza yawe.
Iyo ugipanga kuhajya ntabwo uba uzi impamvu zituma kujyayo atari ingirakamaro kuri wowe ariko Imana yo iba izi ibyo utazi. Ireba hirya y’imisozi, hakurya y’inyanja n’ibihugu, etc.
Uretse kwitambika mu ngendo zawe, hari n’ubwo ikubuza gukora ikintu runaka wowe wifuzaga cyane.
Niba ari byo bihe urimo, ntutinye kuko igihe cyo kujya aho itarakwemerera kujya nikigera, niyo izakimenya mbere (ndetse n’ubu irakizi)kd icyo wifuzaga kuhakorera cyangwa kuhabonera, ifite ubushobozi bwo kukiguhera aho uri cg ahandi yakuyobora kujya.
Mugire Umunsi mwiza.
©️📩Dr. Fidèle Masengo, The
CityLight Center/
Foursquare Gospel Church