Ibanga ryo kunesha ubwoba n’amaganya, ni ukwakira Umufasha utanga amahoro nyayo! Ni byo Pastor Christian Gisanura yibanzeho kuri uyu wa 1 Gicurasi 2026
Mu gukomeza inyigisho zigamije gufasha abantu kunesha ubwoba n’amaganya, Pastor Christian Gisanura yagarutse ku munsi wa gatanu w’uruhererekane rw’izi nyigisho, yibanda ku ijambo ryo muri Bibiliya riri muri Yohana 14:26-27, agaragaza ko igisubizo cy’ibibazo byinshi abantu bafite kiri mu kwakira Umwuka Wera nk’Umufasha.
Yasobanuye ko aya magambo yavuzwe na Yesu ari mu gihe yari agiye gusiga abigishwa be, abategurira ubuzima bushya batari kumwe mu buryo bw’umubiri, ariko bafite umufasha ukomeye mu buryo bw’umwuka.
Yagize ati: “Ariko Umufasha, ari we Mwuka Wera, uwo Data azatuma mu izina ryanjye, ni we uzabigisha byose, abibutse ibyo nababwiye byose.”
Mu bisobanuro bye, Gisanura yagaragaje ko uku kuza ku’Umwuka Wera kwahinduye byinshi ku isi, kuko Yesu wari umwe, amaze kugenda, yasize “ba Yesu benshi” mu bizera bose.
Ibi, ngo ni byo byatumye imbaraga zo kurwanya Satani ziyongera, aho Gisanura yavuze ati: “Yesu atarajya mu ijuru yarwanyaga Satani ari umwe, ariko amaze kugenda yohereza ba Yesu benshi… Satani yisanze hagati atwikwa.”
Yakoresheje urugero rw’umukino wa “dame” agaragaza uko Yesu yemeye “kuribwa” ku musaraba, ariko ari mu mugambi wo gutsinda Satani no guha abantu bose imbaraga z’Umwuka Wera.
Mu buhamya bwe bwite, Gisanura yagaragaje uko Umwuka Wera yamufashije mu buzima busanzwe, cyane cyane mu bijyanye no kwiga.
Yavuze uko yigeze kumara imyaka 11 atiga, agarutse akabona amasomo amunanira, ariko aza gufata icyemezo cyo gusenga no kwiga ayobowe n’Umwuka Wera: “Nasenze nsaba uwo mufasha… mu mezi atatu gusa niga amasomo y’imyaka itatu.”
Yifashishije ubu buhamya, yashimangiye ko Umwuka Wera atari uwo gufasha gusa mu by’umwuka, ahubwo no mu buzima bwa buri munsi urafasha, harimo kwiga, gukora, no gufata ibyemezo bikomeye.
Mu butumwa bwe, yagarutse ku kamaro ko kwakira Yesu kugira ngo umuntu abone uwo Mufasha, avuga ati: “Niba udafite Yesu, uyu ni wo mwanya ngo umuhe ubugingo bwawe. Na we azaguha Umufasha.”
Yongeyeho ko uwo Mufasha afasha umuntu mu bibazo byose, yaba ubukene, uburwayi, ibiyobyabwenge cyangwa ibindi byose bibangamira ubuzima bw’umuntu.
Agaruka ku murongo wa 27, yibukije isezerano rya Yesu ritanga amahoro nyayo: “Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ndayabahaye… Imitima yanyu ntihagarare kandi ntitinye.”
Yasobanuye ko amahoro atangwa n’isi atandukanye n’ayo Yesu atanga, kuko ayo Yesu ari ayo mu mutima, adashingiye ku mafaranga, akazi cyangwa imibanire, ahubwo ashingiye ku mubano umuntu afitanye n’Imana.
Mu gusoza, yatanze isengesho risaba ko Umwuka Wera yaba umufasha wa buri muntu, ati: “Mwami Yesu, nabuze amahoro… uwo Mufasha niyuzure umutima wanjye… ampe amahoro.”
Yasoje ashimangira ko ibanga ryo kunesha ubwoba n’amaganya ari ugufatanya n’Umwuka Wera, kuko ari we uyobora umuntu akamugeza ku mugambi Imana yamuremeye.
Ubu butumwa bw’umunsi wa gatanu bwasize isomo rikomeye ku Bakristo, ryibibutsa ko mu gihe isi yuzuye ibibazo, hari Umufasha utajya ubatererana, kandi ushobora kubayobora mu kuri, mu mahoro no mu ntsinzi.
“Ibanga ryo kunesha ubwoba n’amaganya ni ukwakira Umwuka Wera.” — Pastor Christian Gisanura
Shalom.