× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kumva indirimbo z’isi ni icyaha kuko ziba zishorewe n’izindi mbaraga! Undi mupasiteri yabivuzeho

Category: Pastors  »  June 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Kumva indirimbo z'isi ni icyaha kuko ziba zishorewe n'izindi mbaraga! Undi mupasiteri yabivuzeho

Nyuma yuko umupasiteri wo muri Amerika witwa Samuel Sey atangaje ko ari iby’ingenzi guhitamo witonze umuziki wumva, undi mupasiteri wo mu Rwanda we yavuze ko kumva iz’isi izo ari zo zose ari icyaha.

Ubwo Samuel Say yavugaga kuri iyi ngingo, yagarutse ku ndirimbo zamamaza ubusambanyi n’izindi ngeso mbi, ariko uyu wo mu Rwanda we yavuze ko uretse iyo mico mibi ziba zinarimo izindi mbaraga.

Mu kibwiriza yatanze nk’uko kigaragara ku muyoboro wa YouTube wa Ayaloni Tv, yagize ati: “Muge mwirinda. Abarokore mwirinde indirimbo zose zitari iz’Imana, keretse wenda iza kera. Hari izo numvise za kera zirimo amagambo meza, za ndirimbo za karahanyuze, urugero nk’iza Rugamba, Byumvuhore n’abandi bafite indirimbo zirimo amagambo yubaka.”

Yihanangirije Abakristo bose muri rusange, by’umwihariko Abarokore, ababwira ko bakwiriye kuzigendera kure, mu rwego rwo kwirinda kuyoba agira ati: “Ariko hari izindi ndirimbo ziba zirimo ibintu bidashinga, kandi ugasanga Abakristo bazifite mu materefoni yabo, ugasanga n’Umukristo afite sonori y’indirimbo ya gipagani atazi n’icyo isobanura.”

Yakomeje agira ati: “Uzareba iyo ndirimbo itangira ukumva nta kintu kirimo, uzayihunge, kuko indirimbo yakabaye irimo ubutumwa bwo kubaka umuryango nyarwanda. Ndagira ngo Abakristo mwirinde, kuko izo ndirimbo ziba zishorewe n’izindi mbaraga, kuko ntituba tuzi aho zaturutse.”

Nk’uko abisobanura, ngo izi ndirimbo z’isi zisohoka muri iki gihe ziva kwa Satani. Hari mwene Data waduhaye ubuhamya, atubwira ko izi ndirimbo zituruka kuri Satani. Akizikora, igitekerezo cy’ibyo arandika byaturukaga i kuzimu. Ari na yo mpamvu uzasanga abahanzi bamwe na bamwe bakorana n’imyuka y’ikuzimu, kugira ngo babone icyo baririmba. Kugira ngo uzumve indirimbo nzima ni ibintu bitoroshye.”

Ibi yabihuje n’uyu mugabo twavuze haruguru, Samuel Sey, nubwo Samuel Sey we atavuze ko indirimbo zose z’isi ari mbi. We yifashishije Bibiliya, asobanura neza uko Umukristo akwiriye kwitwara ku bijyanye no kumva izi ndirimbo.

Yatangiye agira ati: “Niba ijisho ryawe ry’iburyo rikubereye igisitaza rikuremo, kuko icyiza ni ugutakaza urugingo rumwe rw’umubiri, aho kugira ngo wose uzajugunywe muri Gehinomu (ikuzimu).” Aya magambo yavuze, ashingiye muri Matayo 5: 29.

Yayasobanuye agira ati: “Niba indirimbo z’umuhanzi zigutera gukora ibyaha, ugomba kuzicikaho. Ariko, ibyo ntibisobanura ko ari icyaha kumva z’isi (Icyo gihe yatanze urugero rw’umuhanzi w’isi Taylor Swift, avuga ko udakwiriye kumva gusa indirimbo ze mbi, ariko ko kumva inziza ze nta cyaha kirimo). Umuntu wese uvuze ibyo aba ashaka kumva ko ibitekerezo n’ubwenge bwe biruta iby’Imana.”

Mu Abaroma 14: 10-14 “Ariko ni iki gituma ucira mwene So urubanza? Kandi nawe ni iki gituma uhinyura mwene So? Twese tuzahagarara imbere y’intebe y’imanza y’Imana, kuko byanditswe ngo “Uwiteka aravuga ati ‘Ndirahiye, Amavi yose azampfukamira, Kandi indimi zose zizavuga ishimwe ry’Imana.’ ”Nuko rero umuntu wese muri twe azimurikira ibyo yakoze imbere y’Imana.

Nuko rero umuntu wese muri twe azimurikira ibyo yakoze imbere y’Imana.
Uhereye none twe gucirirana imanza mu mitima, ahubwo tugambirire iki: ko umuntu adashyira igisitaza cyangwa ikigusha imbere ya mwene Se. Ndabizi kandi nemejwe rwose n’Umwami Yesu, yuko ari nta gihumanya ubwacyo, keretse utekereza ko ikintu gihumanya ni we gihumanya.”

Ibyo twumvise harimo n’umuziki tuzabimurikira Imana. Ibaze uti ‘ese Yesu aje hano nakwishimira ko twambara ekuteri tukumvana aka karirimbo karimo amagambo y’ubusambanyi, ubupfumu, ubujura, urwango, ishyari, n’ibindi? Indirimbo z’isi zose si mbi, ariko buri wese akwiriye kumenya ko ibyo yumva azabimurikira Imana.

Uyu mugabo yagize icyo avuga kuri aya magambo yo mu Baroma agira ati: “Ibyo ntibisobanura ko dukwiye kwishimira uburyo bubi bwo kwidagadura. Imana iravuga iti: "Ntukagire uruhare mu bikorwa by’umwijima, ahubwo ubishyire ahagaragara" (Abefeso 5:11).

Bombi bahuriye ku kintu cyo gushimisha Imana binyuze mu ndirimbo twumva, icyakora uwo mu Rwanda we yahamije ko zose ari mbi, mu gihe uwo muri Amerika we yumva nta cyo bitwaye kumva inziza zabo nubwo zitaburamo akantu kazibuza kwera ijana ku rindi, ariko ngo kandi n’ubundi ni ko n’isi yose imeze, bibaye ibyo hari byinshi abantu bareka burundu kandi binabafitiye umumaro.

Samuel Sey yavuze ko zimwe mu ndirimbo za Tylor Swift zidakwiriye kumvwa n’Umukristo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.