× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yesu azi kurinda! Mu byo ukora byose uzajye wibaza niba mubyumva kimwe - Pastor Christian Gisanura

Category: Sermons  »  May 2025 »  Pastor Christian Gisanura

Yesu azi kurinda! Mu byo ukora byose uzajye wibaza niba mubyumva kimwe - Pastor Christian Gisanura

Yesu azi kurinda. "Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca no mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata kuko ndi Uwiteka Imana yawe, Uwera wa Isirayeli Umukiza wawe...."(Yesaya 43:2;3)

Ihame ryo kurindwa ni rimwe ni ukuba ufite Se w’Umwami Yesu nk’Imana yawe.

Kuba uri mu isi yuzuyemo ibitungurana nabi, urwango rwinshi, ubugome, indwara z’amoko yose, ikimenyane, intambara, ubujiji bwinshi..., kandi byose biganzwa n’imyuka mibi y’ikuzimu, bizakugora kugira ubuzima bukiranuka cyangwa bufite amahoro igihe cyose uzahitamo kwigenga, ukirengagiza ibibera mu isi y’umwuka.

Rero, iyo ufite Yesu wizera, ubugingo bwawe butura muri we, nawe akaba ari muri wowe, n’ubwo waba uri habi.

Iyo musangiye ubuzima, musangira akabisi n’agahiye. Ikibabaje ni uko benshi bakunda gusangira nawe ibirura gusa, iyo byakakaye cyangwa bakamwibuka byanze. Mbese bamufata nk’umukinyi usimbura abananiwe cyangwa pine ya rezerive ikenerwa gusa iyo indi yapfumutse.

Ufite Yesu muri we, aba ameze nk’abantu babiri babana mu cyumba, basangira byose, yewe basangira imyenda n’amabanga, bafatanya muri byose ngo batere imbere.

Ndakumenyesha ko nta mbaraga mbi zose zamutinyuka cyangwa se zimushobore. Kumugira ni ukwiteganyiriza by’ukuri.

Rero mu byo ukora byose uzajye wibaza niba mubyumva kimwe n’ umufatanyabikorwa akaba n’umunyamabanga wa hafi wawe, ariwe Yesu. Uzabona uko Imana Irinda, Itabara, Ishoboza, ndetse Ineshereza uwayo. Bigire ubuzima, uzabona umusaruro.

Shalom, Pastor Christian Gisanura

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.