× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kubaho mu Mwuka no kunesha kamere– Pastor Christian Gisanura

Category: Pastors  »  1 hour ago »  Pastor Christian Gisanura

Kubaho mu Mwuka no kunesha kamere– Pastor Christian Gisanura

Mu nyigisho yatanze kuri uyu wa 21 Mata 2026, Pastor Christian Gisanura yagarutse ku ngingo ikomeye igaragaza itandukaniro riri hagati y’ubuzima bw’umwuka n’ubwa kamere, ashingiye ku Byanditswe Byera byo mu gitabo cy’Abaroma 8:1-6.

Yerekanye ko nubwo abantu benshi biyita Abakristo, atari ko bose babaho ubuzima buyoborwa n’Umwuka w’Imana, ahubwo ko bamwe bagendera kuri kamere, ikabateza ibibazo ndetse ikanabangamira ubuhamya bwabo.

Yahereye ku Ijambo ry’Imana, aho Bibiliya igira iti: “Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho” (Abaroma 8:1), igakomeza ivuga ko: “Itegeko ry’Umwuka w’ubugingo bwo muri Kristo Yesu ryambātuye ububata bw’itegeko ry’ibyaha n’urupfu” (Abaroma 8:2).

Ibi bisobanura ko umuntu uba muri Kristo aba yarabohowe ku mbaraga z’icyaha, ariko kugira ngo ibyo bigerweho bisaba kubaho uyobowe n’Umwuka, si kamere.

Pastor Gisanura yavuze ko ikibazo gikomeye ari uko hari abantu bafite amazina akomeye mu itorero, abapasiteri, abapadiri, intumwa, ariko bakaba bagifite kamere ibatsinda. Yagize ati: “Kuba umunyamwuka si izina, ni ukuneshwa kwa kamere.”

Yasobanuye ko kamere ari yo ituma umuntu akora ibyaha n’ubwo yaba afite ibyo yagezeho. Ni yo ituma umuntu agira irari, ubujura, ruswa cyangwa ubusambanyi, nubwo yaba asa n’uwiyubashye inyuma.

Yongeyeho ko amategeko ubwayo atabashije gukiza kamere y’umuntu, ahubwo ko Imana ari yo yabikoze binyuze muri Yesu Kristo, nk’uko Bibiliya ibivuga: “Kuko ibyo amategeko yananiwe gukora ku bw’intege nke za kamere yacu, Imana yabishohoje ubwo yatumaga Umwana wayo…” (Abaroma 8:3).

Intego y’ibi byose ni uko umuntu atakomeza kubaho akurikiza kamere, ahubwo agakurikiza Umwuka: “Kugira ngo gukiranuka kw’amategeko gusohozwe muri twe, abadakurikiza ibya kamere y’umubiri, ahubwo bakurikiza iby’Umwuka” (Abaroma 8:4).

Mu gusobanura neza iri tandukaniro, Pastor Gisanura yavuze ko ubuzima bw’umuntu bushingira ku cyo yitaho. Yagize ati: “Aho umutima wawe wibanda, ni ho ubuzima bwawe bujya.”
Ibi bihura n’ijambo rivuga ngo: “Abakurikiza ibya kamere y’umubiri bita ku by’umubiri, naho abakurikiza iby’Umwuka bakita ku by’Umwuka” (Abaroma 8:5).

Yagaragaje ko kamere iganisha ku rupfu, ko atari urupfu rw’umubiri gusa, ahubwo ko ari n’urupfu rw’umwuka rwo gutandukana n’Imana. Ariko ubuzima buyobowe n’Umwuka buzana amahoro n’ubugingo: “Umutima wa kamere utera urupfu, ariko umutima w’Umwuka uzana ubugingo n’amahoro” (Abaroma 8:6).

Mu nyigisho ye, Pastor Gisanura yagarutse no ku kuba umuntu ari umwuka utuye mu mubiri, bityo agomba guhitamo umwuka umuyobora. Yagize ati: “Umuntu ashobora guhumekerwa n’imyuka itandukanye, ariko afite ububasha bwo guhitamo umwuka umuyobora.”

Yibukije ko hari imyuka mibi ishobora kuyobya umuntu, ariko ko Umwuka Wera ari we utanga imbaraga zo kunesha kamere. Iyo umuntu yihaye Imana akayisenga, Umwuka Wera amufasha gutsinda intege nke zose.

Yatanze urugero rw’abantu bagira impano cyangwa ubwenge bwinshi ariko bagakora ibintu biteye isoni, ati: “Nubwo umuntu yaba azi byinshi, iyo kamere itaneshwa, iramutsinda akagwa mu byaha.”

Mu gusoza, yasabye abantu kwisuzuma no kumenya kamere bafite, aho kuguma bavuga bati “ni ko nteye”. Yagize ati: “Ntukemere ko kamere igusobanura, ahubwo emera ko Imana iguhindura.”

Yibukije ko Imana ishaka guhindura umuntu akamera nk’uko yamuremye mbere, ari umwere kandi yuzuye ubugingo. Yasabye abantu kwirinda ibyaha no gusenga basaba Umwuka Wera, kuko ari bwo bazabaho ubuzima bufite umugisha haba hano ku isi no mu buzima bw’iteka.

Yashimangiye ko kuba umukristo atari amagambo cyangwa imyanya, ahubwo ko ari ubuzima bwo kunesha kamere no kubaho uyobowe n’Umwuka w’Imana, ari na byo bitanga amahoro n’ubugingo nyabwo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.