× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

’Kuba mu Isi bimeze nka tombora’, hari igihe utombora umuruho, hari igihe utombora ubukire -Theo Bosebabireba

Category: Artists  »  March 2023 »  Sarah Umutoni

'Kuba mu Isi bimeze nka tombora', hari igihe utombora umuruho, hari igihe utombora ubukire -Theo Bosebabireba

Umwanditsi ukomeye, umuhanzi kabuhariwe mu muziki usingiza Imana, Theo Bosebabireba, yongeye gukoza ikaramu muri wino yandika indirimbo itangaje ivuga ko kuba mu Isi bimeze nka tombora.

"Kuba mu Isi bimeze nka tombora" ni indirimbo nshya ya Theo Bosebabireba yageze hanze tariki 25 Werurwe 2023. Yasohotse mu buryo bwa Lyrics yakozwe na Papa Emile. Ni indirimbo irimo amagambo akomeye, ibintu bisanzwe kuri Theo Babirebireba ku bazi umukono we.

Theo Bosebabireba umaze iminsi ari kubarizwa i Burundi mu giterane yahuriyemo na Rose Muhando, mu ndirimbo ye nshya "Kuba ku Isi bimeze nka tombora" aririmbamo ko azahahanyaza kugeza ku munota wa nyuma, ashakisha ubuzima na cyane ko agereranya kuba ku Isi nka tombora.

Ati: "Inzozi zanjye zizaba impamo, abanzi banjye bahomberemo,..Kuba ku isi bimeze nka tombora hari igihe utombora umuruho, hari igihe utombora umugisha. Hari igihe utombora ibibazo, hari igihe utombora ubukene, hari igihe utombora ubukire,..."

Akomeza aririmba ko atazatakaza icyizere. Ati "Nshuti yanjye umva neza aya magambo, bamwe batomboye ubukirie, abandi batombora ubukene, bamwe batomboye kurama abandi barakenyutse,.. njye sinzatakaza icyizere n’abaririmba bahoze barira, ...amarira ni ay’igihe gito".

Igiterane cyiswe "Ubutumwa bwiza bw’ibitangaza bw’ukwimbura", nicyo Bosebabireba amazemo iminsi i Burundi. Cyabereye i Ndozi kuri Stade Agasaka tariki 24-26 Werurwe 2023. Cyateguwe na Ev. Dana Morey wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ari umuyobozi w’umuryango w’ivugabutumwa witwa "A Light to the Nations".

Bosebabireba na Rose Muhando

Hari abantu ibihumbi

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA BOSEBABIREBA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.