× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kiliziya Gatolika yemeje undi Mutagatifu mushya ‘Mama Antula’

Category: Amakuru  »  February 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Kiliziya Gatolika yemeje undi Mutagatifu mushya ‘Mama Antula'

Umubikira Mama Antula wo muri Arijantine (Argentine) umaze imyaka 225 apfuye, yemejwe na Papa Francis nk’Umutagatifu mushya muri Kiliziya Gatolika, mu ijoro ryo ku wa 11 Gashyantare 2024.

Uyu muhango wo gushyira Mama Antula (Maria Antonia de San Jose) mu Batagatifu ba Kiliziya Gatolika wabereye i Roma, ahari ikicaro gikuru muri Bazilika ya Mutagatifu Petero, mu birori byahuje Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Francis na Perezida Javier Milei watangiye kuyobora Arijantine (Argentine) mu mwaka wa 2023, mu kwezi k’Ukuboza.

Abasaga ibihumbi bitanu bari bawitabiriye, abo bakaba barimo ababarirwa mu bihumbi bafasha Papa Francis mu mirimo ye, abasenyeri n’abapadiri batandukanye n’abandi Bakristu baturutse muri Diyoseze ya Portina, aho Papa Francis yahoze ari Pasiteri.

Muri uwo muhango wo gushyira Mama Antula mu Batagatifu, papa Francis yagize ati: “Uyu munsi turi gutekereza kuri Maria Antonia de San Jose ‘Mama Antula’. Yari umuyoboro w’ibijyanye n’umwuka. Yakoraga urugendo rw’ibirometero birenga igihumbi n’amaguru, akambuka ubutayu ndetse akanyura mu nzira mbi, agendanye n’Imana muri we.

Uyu munsi ni ikitegererezo k’ishyaka ry’intumwa n’ubutwari kuri twe. Igihe Abajezuwiti birukanwaga muri Arijantine, Umwuka wamurikiye urumuri rw’ubumisiyoneri muri we, ashingiye ku kwizera kwe no kwihangana. Reka dusengere Maria Antonia kugira ngo arusheho kudufasha.”

Uyu Mama Antula washyizwe mu bandi Batagatifu ba Kiliziya Gatolika yabayeho mu kinyejana cya 18, kandi ni we mugore wa mbere wo muri iki gihugu cya Arijantine (na Papa Francis akomokamo) ubaye Umutagatifu.

Yavukiye i Silipica muri Arijantine, mu mwaka wa 1730, apfa afite imyaka 69 mu mwaka wa 1799 ku itariki 7 Werurwe, na bwo agwa mu gihugu cya Arijantine, ahitwa i Buenos Aires.
Ku itariki yapfuyeho, 7 Werurwe, ni bwo hazaba umunsi mukuru we (Mama Antula). Kuri iyo tariki ya 7 Werurwe 2024, imyaka 225 apfuye ni bwo izaba yuzuye neza.

Mama Antula yagizwe Umutagatifu, nyuma y’imyaka 225 apfuye

Ni we Munya-Arijentine wa mbere w’umugore ugizwe Umutagatifu

Mama Antula akomoka mu gihugu kimwe na Papa Francis

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.