Korali Umusamariya Mwiza ikorera umurimo w’Imana muri EAR Remera – Giporoso, iri mu myiteguro y’igitaramo gikomeye cyo kwizihiza Yubile y’imyaka 25 imaze ikorera ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo no mu bikorwa by’urukundo.
Iki giterane kizabera kuri EAR Remera Giporoso ku Cyumweru tariki ya 31 Kanama 2025, kuva Saa Yine za mu gitondo (10:00 AM) kugeza Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba (6:00 PM). Kizitabirwa na korali zirimo Jehovah Jireh, Shalom Worship Team n’izindi korali z’i Remera.
Korali Umusamariya Mwiza yashinzwe mu 2000, itangira ifasha abageze mu zabukuru n’abatishoboye bo mu rusengero, ibamesera, ikabubakira, mbere y’uko itangira umurimo w’ivugabutumwa mu ndirimbo.
Uyu murimo umaze imyaka 25, bakaba barasohoye album enye z’amajwi buri imwe igizwe n’indirimbo 10, ndetse n’indirimbo z’amashusho zitandukanye.
Iki giterane gifite intego igira iti: "Nibutse Iminsi ya Kera" bigendanye n’imyaka 25 bamaze bakora ivugabutumwa, dore ko bamwe mu bo batangiranye batangiye ari bato cyane, ubu bakaba bamaze gukura, kandi bakaba barakoze ibikorwa byinshi cyane.
Umuyobozi wa Korali Umusamariya Mwiza, Niyonshuti Tatien, hamwe n’umuhuzabikorwa w’iki giterane, basobanuye ko kwizihiza Yubile atari ukwizihiza gusa mu buryo busanzwe, ko ahubwo ari no guha agaciro igikorwa cy’ivugabutumwa ryagutse: “Iyo habaye isabukuru habaho gukata Cake, ariko twe twarasenze Imana idusaba gukora ibirenzeho.
Yadusabye kuzenguruka mu Ntara zose z’igihugu dutangirira mu Burasirazuba, kugira ngo aho tugera abantu bongere kwegera Kristo. Twagiye i Rwamagana, i Gisenyi, i Huye, ubu tugiye no kujya i Gicumbi, aho tuzubakira abatishoboye amazu. Ibyo byose ni byo byatubereye insinzi y’ukuri mu kwizihiza Yubile.”
Ku munsi nyirizina, iteraniro rizatangira mu gitondo, hanyuma igiterane nyamukuru gitangire Saa Saba (1:00 PM). Korali izaririmba indirimbo zayo nshya n’izakunzwe mu myaka 25 imaze ikorera Imana, ariko byose bizahuzwa n’igihe cyo gusenga no kubwiriza ubutumwa bwiza.
Umuyobozi wa korali yongeyeho ati: “Ntituzishyuza, ahubwo turahamagarira buri wese kuzaza. Twifuza ko abantu bose bazumva ubutumwa bwiza nta kizitira. Twatumiyemo korali zo mu yandi madini kuko dukorera Umwami umwe, kandi turifuza gukora ubumwe bw’amatorero.”
Korali Umusamariya Mwiza isaba abakunzi b’indirimbo zayo, inshuti n’Abakristo muri rusange kuzitabira iki giterane, bagafatanya kwizihiza imyaka 25 y’ubwitange, binyuze mu ndirimbo no mu bikorwa by’urukundo.
Korali Umusamariya mwiza mu kiganiro n’abanyamakuru