× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Korali Umugisha ya ADEPR Kimihurura yashyize hanze indirimbo nshya "Hashimwe Yesu"

Category: Choirs  »  July 2024 »  Alice Uwiduhaye

Korali Umugisha ya ADEPR Kimihurura yashyize hanze indirimbo nshya "Hashimwe Yesu"

Korali Umugisha ni imwe mu makorali akorera umurimo w’Imana muri paruwasi ya Kimihurura, ku itorero rya ADEPR Rugando mu mujyi wa Kigali.

Korali Umugisha yatangiye mu mwaka 1993, mu cyumba cyari icy’amasengesho kwa Pastor Mugiraneza mu Rugando. Iyi korali ifite abaririmbyi mu bice bitandukanye ariko ababarizwa kuri iri torero ni 60.

Kuri uyu 30 Kemena 2024 ni bwo korali Umugisha yashyize hanze indirimbo nziza cyane bise "Hashimwe Yesu". lyi ndirimbo yaje ikurikira zimwe mu ndirimbo nziza kandi zanakunzwe ari zo "NDI AMAHORO", "URI IRIBA" na "TWARAKOWE".

Korali Umugisha ifite indirimbo 23 z’amashusho zose ziri kuri youtube ndetse na alubumu ebyiri z’amajwi zitwa "Haracyari ibyiringiro" ndetse na "Dufitimana".

Mu kiganiro na Paradise, Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri iyi korali Umugisha, Eric Maniraguha yagize ati: "Intego ya korali Umugisha ni ukwapamaza ubutubwa bwiza bwa Kristo bukagera ku isi hose. (Arababwira ati: "Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza. Uwizera akabatizwa azakizwa, ariko utizera azacirwaho iteka" _Mariko 16:15-16).

Yakomeje agira ati: "Abakunzi bacu turabashimira ko bakomeje kudushyigikira, badusengera ndetse banadutera inkunga mu buryo butandukanye, turabasaba kandi gukomeza gushyigikira umurimo w’Imana kubw’iyo ntego dufite yo kwampamaza ubutubwa bwa Kristo bukagera kure, barusheho gusangiza abandi izi ndirimbo zacu kandi dukomeje kwakira ibitekerezo byabo niba hari ibyo twashyiramo imbaraga n’ibindi twakosora ngo ubutumwa dutanga burusheho kuba bunoze".

Korali Umugisha barakomeje mu ivugabutumwa hirya no hino

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.