× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Korali Salem yavukiye mu bise by’amasengesho yateguye igiterane gikomeye yatumiyemo Danny Mutabazi

Category: Artists  »  February 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Korali Salem yavukiye mu bise by'amasengesho yateguye igiterane gikomeye yatumiyemo Danny Mutabazi

Nyuma yo kunyura mu mateka akomeye, Korali Salem yateguye igiterane cyo gushima Imana ikaba izifatanya n’andi makorali ndetse n’umuramyi Danny Mutabazi.

Intego y’Iki giterane giteganyijwe mu kwezi kwa 3 le 5/03/2023, ni ugushima Imana nk’uko byanditse muri Zaburi 84:5 (Hahirwa Ababa mu nzu yawe babasha kugushima ubudasiba).

Korali Salem ubusanzwe ibarizwa muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Gikondo - yahoze yitwa SFB. Iyi korali ifite amateka akomeye bitewe n’uburyo yavutse binyuze mu bise by’amasengesho yabaye kuwa 19 werurwe 2016.

Ubwo promotion ya 2015-2016 yigaga mu mwaka wa mbere yateguraga amasengesho, umuyobozi wa gahunda witwa Hakizimana Jean Damascene yavuze ko abo banyamasengesho barimo kuririmba neza, bavamo korali nziza.

Umuyobozi wa CEP bwana Masengesho Jean Baptiste wari wasuye iyi promotion yahise nawe abishimangira ndetse yemeza ko icyo gitekerezo bagifite. Byaje guhabwa umugisha ndetse kuwa 26/03/2017 hakorwa igiterane kigamije kwita izina korali Salem.

Icyo gihe muri iyi kaminuza harimo korali imwe yonyine yitwa Horeb, kandi bakaba bari bafite umugisha wo kwakira ababyeshuri benshi bakijijwe ndetse no kubona umubare munini w’abakizwa.

Umuyobozi yababajije niba abo banyamasengesho bashobora kwemera kuvamo abaririmbyi ba korali yajya ikorana umurimo w’uburirimbyi na korali Horeb. Uwo munsi hiyanditse abantu 27.

Icyo cyifuzo cyaje guhabwa umugisha, havuka korali ya kabiri yitwa Korali Salem, yaje gutangira gukora ivugabutumwa kuwa Kabiri le 06/03/2016 ifatanya na Korali Horeb imaze kuba ubukombe ndetse n’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ryitwa El-Elohe worship Team.

Iyi korali yaje kugira igikundiro cyane bituma abanyeshuri bashya ndetse n’abavaga mu zindi kaminuza bifatanya na bagenzi babo. Gusa kimwe na korali Horebu, iyi korali yaje gukomwa mu nkokora n’umubare munini w’abanyeshuri bavanywe i Gikondo bakajyanwa kwiga mu yandi mashami ya Kaminuza y’u Rwanda. Kuri ubu iyi korali igizwe n’abaririmbyi basaga 100.

Nyuma yo kongera kwiyubaka bitewe no kugarura abanyeshuri biga ku Manywa, iyi korali yahagurukanye imbaraga zidasanzwe ari nayo ntandaro yo gutegura iki giterane cyo Gushima Imana.

Aganira na Paradise.rw, Mutuyimana Xavier uyoboye iyi korali, yavuzeko iyi concert ari intangiriro yo kwagura umurimo w’Imana aho nyuma y’iki giterane bateganya ingendo z’ivugabutumwa ndetse no gukora indirimbo zitandukanye zamamaza ubutumwa bwiza.

Iki giterane bateguye bagitumiyemo korali Isoko y’amahoro imwe mu makorali akunzwe cyane ku mudugudu wa Kamashashi, Korali Horebu yakunzwe ku ndirimbo zitandukanye harimo "Dushingiye ku byo Imana yakoze", ndetse n’iyitwa "Umwuka wera", El Erohe worship Team.

Hazaba hari n’umuramyi Danny mutabazi ukomeje kugaragarizwa igikundiro muri Gospel Nyarwanda, doreko aherutse no kuririmba mu butaramo bibiri bikomeye byabaye mu kwezi kwa 12 k’umwaka ushize aho yatumiwe n’itsinda rya Vestine na Dorcas mu kumurika Video Album yabo ya mbere ndetse akifatanya na Israel Mbonyi. Umugabura w’Ijambo ry’Imana muri iki gitaramo azaba ari Ev Joselyne Mukatete ukomeje guhembura abantu benshi.

Kuri ubu, Korali Salem imaze gusohora indirimbo eshatu gusa ikaba yitegura gusohora izindi nyinshi doreko ifite mu bubiko bwayo umushinga w’indirimbo zisaga mirongo itanu.

El Erohe worship team nayo izaba iri muri iki giterane

Korali Isoko y’amahoro nayo izaba yabucyereye

Salem choir yateguye iki giterane

Ev. Mukatete Joselyne ni we uzigisha ijambo ry’Imana

Danny Mutabazi azaririmba muri iki giterane

Korali Horeb ya CEP UR Gikondo campus

Ni igiterane cyo gushima Imana

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Ntabwo Ari murekatete joselyne ahubwo ni mukatete joselyne.
Hanyuma Imana izabane namwe

Cyanditswe na: emmy  »   Kuwa 16/02/2023 07:17