Korali Naioth ikorera umurimo w’lmana ku itorero rya ADEPR SGEEM/Gikondo aha ni mu mujyi wa Kigali, akaba ari korali ifite abaririmbyi 130.
Naioth ni izina riboneka muri Bibiliya mu gitabo cya 1 Samuel 19:19-24 bisobanura umusozi w’abahanuzi .Korali Naioth yatangiye mu mwaka 2001 icyo gihe yari igizwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri bigaga mu mashuri yisumbuye icyo gihe yitwaga korali y’abanyeshuri, ikaririmba mu gihe cy’ibiruhuko.
Mu mwaka wa 2004 nibwo yabaye korali iririmba ibihe byose ku itorero ndetse muri 2008 ihundurirwa izina yitwa Korali Naioth.
Kuri uyu 06 Nyakanga 2024 nibwo iyi korali yashyize hanze indirimbo nziza cyane bise "Bimuharire" ikaba ifite amagambo meza aho batangira bagira bati: "Ntimukiganyire mwibaza iby’umunsi w’ejo kuko so wo mu ijuru aziko mu bikeneye". Bakomeza bagira bati: "Ahubwo mushake ibyo Ubwami bwe no gukiranuka ibindi bisigaye muzabyongererwa..."
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, umuyobozi wa Korali Naioth, David Nsengiyumva yagize ati: "Intego yacu ni ukugeza ubutumwa bwiza bwa Christo ku bantu benshi binyuze mu ndirimbo"
Yakomeje agira ati: "Iyi ndirimbo "Bimuharire" ibanjirije izindi ziri kuri Album ya 3 turimo gutegura. Kandi abakunzi bacu twababwira ko turimo gutegura concert muri uku kwezi taliki 28/07/2024 kandi twishimiye kuzabana nabo, ni Concert yitwa "Bimuharire Live concert".
Korali Naioth ifite album 2 z’amashusho aho iya mbere yasohotse muri 2014 ndetse iyakabiri isohoka muri 2019. Korali Naioth izwi ku ndirimbo nyinshi zitandukanye nka "Sinakuvaho", "ljambo", "Ni umunyakuri","Niwe wabanje kunkunda"...
Korali yashyize hanze indirimbo nziza cyane bise " Bimuharire".
Korali Naioth ikorera umurimo w’lmana ku itorero rya ADEPR SGEEM/Gikondo
Korali Naioth iri gutegura concert muri uku kwezi taliki 28/07/2024 yitwa" Bimuharire Live concert".
Nibyiza Choral Naioth gutegura igiterane kuri iyingingo into tubona turashoboye byose tubiharire Christo ninawe mugenga wabyose
Imana ishimwe cyane nejejwe nuko mbakunda naioth choir. Kdi amateka yanyu asa naya korali Bowanerige ikorera umurimo w’Imana muri adepr itorero rya sheli. Amateka yanyu anyongereye ikizere cyibyo Imana izadukorera natwe hanyuma(mugihe kizaza). Aho mugeze niheza.
Mbatuye indirimbo yitwa"ibyo Imana y’ibwira kutugirira" ya korari ya kumukenke.