Family of Singers Choir ikorera umurimo w’ivugabutumwa muri EPR Kiyovu, batangaje ko bafite igitaramo mu Kwakira, bakaba baratumiyemo umuhanzi mu ndirimbo zamamaza ubutumwa bwiza uzwi nka Israel Mbonyi.
Iki gitaramo cyiswe Umuryango Mwiza Season 2. Mu kiganiro Paradise yagiranye na Perezida wa Chorale Family of Singers, Mujawamariya Eugénie, yatangaje byinshi ku ntego y’iki gitaramo n’icyo bitezemo.
Yagize ati: “Mu gitaramo cyacu twise ‘Umuryango Mwiza Season 2’, icyo twitezemo ni uguhembuka kw’imitima ya buri cyiciro cyose cy’abagize umuryango, binyuze mu ndirimbo, mu Ijambo ry’Imana no mu bikorwa byo gushimira abazaba bizihiza isabukuru yo kubana kwabo muri kuriya kwezi kwa 10 igitaramo kizaberamo.”
Si ibyo gusa kuko yanatangaje ko hazashimirwa umuryango ukuze kurusha iyindi kandi ubanye neza, kugira ngo ubere urugero rwiza indi miryango izaba ihateraniye.
Nk’uko yabitangaje, muri icyo gitaramo Chorale Family of Singers izaba yizihije imyaka 15 itangiye umurimo w’ivugabutumwa, kandi ikomeje intego yatangiranye yo "Guharanira ubusugire bw’umuryango" wo shingiro ry’Itorero ndetse n’Igihugu, ari na ho izina Family of Singers rikomoka.
Abaririmbyi bagize iyi chorale bari mu ngeri zose zigize umuryango. Yabivuzeho agira ati: “Abakuze, ibikwerere, urubyiruko n’abana bacu nta ndirimbo baba batazi. Dushishikariza kandi abashakanye gukorana uwo murimo mwiza. Family of Singers igira n’ibindi bikorwa byiza bishishikariza abagize umuryango kubana neza.”
Muri iki gitaramo cyiswe ‘Umuryango Mwiza’ cyatumiwemo umuhanzi Israel Mbonyi!
Perezida wa Family of Singers Choir, Mujawamariya Eugénie, yamuvuzeho avuga n’impamvu bamutumiye agira ati: “Israel Mbonyi tumufata nk’uwamurikiwe n’Imana ngo ayamamaze binyuze mu ndirimbo, asenga, yicishije bugufi, ndetse tumubona nk’umuntu ufite umutima Imana yishimira dukurikije ibyo igenda imukoresha bihembura imitima ya benshi.”
Yakomeje avuga ko bamufata nk’uwarezwe neza kandi wujuje indangagaciro z’Umukristo, bityo nka korali irimo urubyiruko rwinshi akaba yarubera icyitegererezo cyo gukorera Imana n’umutima wabo wose n’imbaraga zabo zose.
Family of Singers, ikorera umurimo w’Imana muri EPR Kiyovu mu Mugi wa Kigali, ikaba yaravutse mu Kwakira 2009, ari yo mpamvu muri uku Kwakira 2024 iraba yizihiza imyaka 15. Intumbero yayo ni n’umwihariko wabo ni ukubaka umuryango no kwamamaza ubutumwa bwiza.
Yatangijwe n’itsinda rito ry’abantu basengera mu Kiyovu bagamije kwamamaza ubutumwa bwiza no gufasha imiryango kubana neza. Igizwe n’abaririmbyi benshi barimo urubyiruko n’abandi bakuru bubatse ingo, kuyijyamo bikaba bisaba ’kuba ukijijwe uri Umukristo’.
Bamaze gukora indrimbo nyinshi zirimo iyitwa "Mwuka Wera", "Akanyamuneza", "Ndi mu Muryango" na "Nta bwo Nkwiye".
Mbere y’igitaramo, amatike aragura 5,000 Frw, 10,000 Frw na 20,000 Frw. Ku munsi w’igitaramo, amatike azaba agura 8,000 Frw, 15,000 Frw na 25,000Frw. Abatuye hanze y’u Rwanda bazishyura amadorali 5 kugira ngo barebe igitaramo banyuze kuri radahmedia.com. Ni mu gihe abo mu Rwanda, amatike ari kuboneka kuri rgtickets.com.
Chorale Family of Singers irimo ab’ingeri zose zigize umuryango, ikaba ifite intego yo kubaka umuryango mwiza no kwamamaza ubutumwa bwiza
Family of singers turabakunda
Kdi mukomereze aho