× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Korali Ababwirizabutumwa yasubukuye igitaramo cyayo hanamenyekana impamvu cyari cyarasubitswe

Category: Choirs  »  5 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Korali Ababwirizabutumwa yasubukuye igitaramo cyayo hanamenyekana impamvu cyari cyarasubitswe

Korali Ababwirizabutumwa yasubukuye igitaramo cy’amateka cyiswe "Urakomeye Mega concert", kikaba kizaba kuwa 29/09/2024. Ni igitaramo cyari giteganyijwe kuwa 30/06/2024 mu nzu mberabyombi ya UNILAK.

Mu gihe haburaga iminsi mikeya ngo iki gitaramo kibe, abakunzi b’iyi korali bakiriye inkuru mbi ivuga ko cyasubitswe ku mpamvu zitasonanuwe. Gusa kuri ubu inkuru nziza ni uko ntagisibya iyi korali igiye guhoza abakunzi bayo mu gitaramo kigiye gusubukurwa.

Gusa kuri ubu andi makuru mashya Paradise yakuye mu buyobozi bw’iyi korali avuga ko iki gitaramo cyari cyasubitswe ku bw’imirimo yindi yabereye ahagombaga kubera iki gitaramo.

Ni igitaramo gifite Intego yo kumurika umuzingo wiswe "Urakomeye" no kubwiriza abantu ubutumwa bwiza no kuzana intama kuri Kristo nk’uko iyi korali yabihamagariwe.

Ni muri urwo rwego, mu minsi yashize iyi korali yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru maze
ijambo "Mega" riba akasamutwe mu banyamakuru

Mu kiganiro iyi korali ibarizwa mu itorero ry’Abadi ry’abadivantisiti b’umunsi wa 7, yagiranye n’itangazamakuru kuwa 17/06/2024, kibanze kuri iki gitaramo.

Intego nyamukuru y’iki kiganiro yari ugushyira umucyo ku gitaramo cyateguwe n’iyi korali kuri ubu cyimuriwe kuwa 29/09/2024 cyiswe "Urakomeye Mega".

Mu bitabiriye iki kiganiro hakaba harimo Sankara, Gerrard ushinzwe Iterambere, Ndagijimana ushinzwe Imiririmbire, Habineza Jean Pierre Umuyobozi w’iyi korali, Murasira Emmanuel Umuyobozi w’ungurije, Arsene Tuyishimire umuyobozi w’ikinyamakuru Itabaza nawe ayibarizwamo n’abandi.

Amavu n’amavuko ya korali ababwirizabutumwa

Korali ibarizwa mu Muhima mu Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa 7. Yatangiye mu 1986, kuri ubu igizwe n’abaririmbyi 33, ikagira n’abandi barindwi bari mu imenyerezwa. Ni korali y’ubukombe dore ko imaze gusohora Vol 9 z’amajwi n’izindi 6 z’amashusho

Ni korali yakoze ibiterane n’amavuna bitabarika, ivuga ubutumwa, hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo. Uretse kuririmba, ni korali ikora Ivugabutumwa rinyuze mu bikorwa by’urukundo.

Abagize iyi korali biyemeje gukora igikorwa ngarukamwaka cyo kuremera no guhumuriza nibura umuntu umwe mu bantu bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Ibi bikorwa babikora mu minsi ijana yo Kwibuka, aho akenshi biba mu kwezi kwa Kane cyangwa mu kwezi kwa Gatanu.

Korali Ababwirizabutumwa yubakiye inzu umwe mu bakecuru b’intwaza bo mu karere ka Kamonyi akaba yarayishyikirijwe yuzuye.

Nk’uko byasobanuwe n’abayobozi b’uyu mutwe w’abaririmbyi, iyi korali yakoze ibiterane bikomeye n’amavuna i Kigali no mu ntara. Rimwe mu mavuna yasize amateka akomeye ni amavuna yabereye i Rubengera yasize habonetse abantu 95 bakiriye agakiza havuka na Korali.

Andi mateka atazibagirana ni igiterane cyabereye ku Muhima gisiga intama zigera kuri 60 zije mu rwuri rwa Kristo. Ni korali mpuzamahanga dore ko mu minsi ishize, yasohokeye mu gihugu cy’u Burundi mu biterane byatumye benshi bahezagizwa, hakizwa abarenga 300.

Sankara Gerald ushinzwe iterambere abajijwe impamvu batakoranaga n’itangazamakuru,
yasubije ko mu myaka yatambutse bakoranaga n’ibitangazamakuru bikeya, gusa bakaba biyemeje kuryagura nyuma yo gusobanukirwa imikorere yaryo.

"Urakomeye Mega concert" ni umwe mu mishinga yamurikiwe itangazamakuru. Muri iki gitaramo, iyi korali izafatanya n’andi makorali afite amazina aremereye ariyo: The way of Hope Choir, Abahamya ba Yesu Choir, Messengers Singers na Abakurikiye Yesu Choir. Kwinjira ni ubuntu.

Ni igitaramo kizamurikirwamo Vol 6 yitwa "Urakomeye". Nyuma yo kumurikira itangazamakuru iyi mishinga, abanyamakuru bafashe akanya babaza ibibazo bitandukanye.

Dr. Bob wa Nkunda Gospel yabasabye gusobanura byimbitse ijambo MEGA ryari ryahindutse inshoberamahanga muri icyo kiganiro anabaha inama yo gushyira ibihangano byabo ku zindi mbuga nkoranyambaga zitari Youtube.

Mu kumusubiza, Sankara yavuze ko abanyamakuru bumva ijambo "Mega" ari na ko abagize abavugabutumwa choir nabo baryumva. Yavuze ko ryakoreshejwe kubera ko kiriya gitaramo cyashyizwe ahirengereye hagamijwe kugira ngo hazitabire abantu benshi hatagendewe ku idini. Yongeyeho ko iki ari igikorwa kiremereye kurenza ibindi bikorwa iyi korali yakoze.

Olivier Baganizi wa Isango Star Tv yabajije impamvu bahisemo gukorera igitaramo muri UNILAK ndetse kigashyirwa ku munsi wa 1 w’isabato ufatwa nk’umubyizi.

Yasubijwe ko cyashyizwe kuri uriya munsi kugira ngo ivugabutumwa rigere ku muntu wese. Hasobanuwe ko ari uburyo bw’ivugabutumwa bwagutse kugira ngo n’abandi bose batari abadivantisiti bitabire iki gitaramo.

Sankara yongeyeho ati: "Mwagiye mu mahema menshi, ku mpamvu zitandukanye, harimo ubukwe,a riko ririya hema rya INILAK muzarizamo kwifatanya natwe kandi muzanezerwa".

Justin Belis wa Flash FM umwe mu banyamakuru bazi kubaza ibibazo by’akasamutwe yagaragaje impungenge z’ijambo Live rikomeje gukoreshwa n’abanzi n’amakorali ategura ibitaramo, nyamara abantu baza mu bitaramo bagatungurwa no gusanga atari live.

Aha yatse ibimenyetso byerekana ko abazitabira iki gitaramo bazanyurwa n’umuziki wa live. Yasubijwe ko iyi korali isanzwe ikora ibitaramo bya live aho mu majwi yabo meza y’umwimerere bifashisha ibicurangisho byose birimo Senti, guitar, saxophone na drums. Batanze urugero rw’igitaramo cya live bakoreye i Nyamirambo.

Umuyobozi w’iyi korali yavuze ko abazaza muri iki gitaramo bazanyurwa n’umuziki mwiza wa live. Kuba nta bakobwa baririmba muri iyi korali bitabiriye iki kiganiro n’itangazamakuru, Dudu Rehema wa Life Radio wabajije iki kibazo yasubijwe ko byatewe n’uko nabo hari indi murimo igamije gutegura igitaramo bagiyemo. Icyakora bavuze ko ubutaha bazabazana.

Mupende Gedeon wa InyaRwanda.com yabajije niba kuba muri iri torero ry’abadivantisiti b’umunsi wa 7 badakunze gutumira abahanzi bitafatwa nko kubatsikamira, dore ko iri torero rizwiho kugira abaramyi b’abahanga nka Vumilia Mfitimana [aherutse kuzuza ihema rizaberamo igitaramo cy’iyi korali], Phanuel, Celine Uwase, Sanze Eleda, Elsa Cruz n’abandi. Yasubijwe ko mu bitaramo iyi korali iteganya mu minsi iri imbere bazatumiramo abahanzi.

Umunyamakuru wa Paradise we yagaragaje ko yajyaga agira ngo iyi korali ni abaririmbyi ba ADEPR batuye haruguru y’urusengero rw’Abadive. Yashakaga kugaragaza ko bafite indangagaciro z’itorero rya ADEPR by’umwihariko abakobwa, yaba imisatsi n’imyambarire ariko bakaririmba amajwi y’Abadive.

Umuyobozi w’iyi korali yagize ati: "Itorero rya ADEPR ni ababwirizabutumwa, natwe turi ababwirizabutumwa". Yavuzeko kuba bafite umusatsi w’umwimeree nk’aba ADEPR ari umwimerere wabo kuva cyera. Yongeyeho ati: "Twirinda gusayisha tukirinda no kuvuduka tukaba abo hagati aho. Umurimbo wacu si uw’imisatsi."

Kuba iyi korali imaze imyaka 38, ikaba ifite abaririmbyi batarenze 38 (umuririmbyi 1 buri mwaka), basubije ko atari impamvu z’amahame akumira. Sankara yavuze ko hari abagenda, abava mu mubiri, gusa yongeraho ko atari bakeya.

Kuki batishyuza mu bitaramo byabo? Umunyamakuru wa Itabaza Tv yavuze ko mu itorero ry’abadivantisiti kwishyuza bitemewe, gusa hakoreshwa uburyo bwa fund rising bugamije gushyigikira amakorali n’abahanzi dore ko mu kwezi kwa 12 hasohotse amabwiriza muri iri torero abuza kwishyuza ibitaramo.

Ku kuba ibitaramo bisaba kwirya ukimara harimo no gukodesha abacuranzi, umwe mu bayobozi yagize ati: "Abacuranzi bacu ni abacu ntitujya mu biciro ngo duciririkanye".

Yongeyeho ati: "Ntidushaka kuzagurisha indirimbo, indirimbo 1 ugiye kuyigura ntiwabona amafaranga uyigura". Undi muyobozi yavuze ko uzitabira igitaramo wese agakenera DVD y’indirimbo, azayibona mu buryo bumworoheye kandi bijyanye n’ubushobozi afite.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.