Hashize ukwezi kumwe gusa Integuza choir itanze ubwasisi mu ndirimbo "Ineza y’Imana". Ni indirimbo yahembuye ubugingo bw’abantu batagira ingano.
Integuza choir ni imwe muri korali zihagaze neza cyane mu miririmbire, mu bikorwa by’urukundo no mu ivugabutumwa.
Aganira na Paradise, Dushime Mathias Umuyobozi wa Mbere Wungirije wa Integuza Choir yagize ati: "Umwaka ushize wa 2024 Integuza choir twagizemo ibikorwa byinshi bitandukanye:
Twakoze igiterane twise "Tuje gushima Live Concert" twagikoze mu kwa gatunu habamo n’igikorwa cya Live recording twakozemo indirimbo 4. Izo ndirimbo ni:
Nyagasani, Mwizere Ineza y’Imana, zose ziri kuri YouTube channel ya Integuza choir, hasigaye Indi imwe itarasohoka."
Yakomeje agira ati "Twakoze ingendo zitandukanye dore ko twanakoze muri Pentecost igiterane cyabereye muri stade ya ULK ubwo Ururembo rw’umujyi wa Kigali rwateguraga icyo giterane. Mu bikorwa by’imibanire n’imibereho myiza hakozwe byinshi bitandukanye twafashije abakristo bacu.
Avuga ku ndirimbo Ineza y’Imana baheruka gushyira hanze ikaba imwe mu ndirimbo zirimo ubutumwa bwiza bwibutsa abantu urukundo rw’Imana, Mathias yagize ati: "Twagikoze dushaka gushima Imana ku bw’ibyo yakoze hagati muri twe dore ko twari dufite imiryango yari imaze imyaka myinshi itegereje urubyaro (8years) umwaka ushize Imana ibaha impanga.
Abandi imyaka 3 n’ibindi bitandukanye Imana yakoze muri twe tubikusanyirije hamwe ndetse no mu rwego rwo gusangiza abakunzi bacu ibyo Imana yakoze twahisemo kuvugango "Ineza y’Imana" cyangwa tugaruwe no kugushima. "
Integuza choir kuri ubu igizwe n’abaririmbyi 130, bakaba bakomeje no kwakira abandi. Avuga ku mwaka wa 2025, yagize ati: Ibikorwa dufite muri gahunda ni uko mu mpeshyi mu kwezi kwa 7 dufitemo igiterane kidasanzwe kandi hazabamo igikorwa cya live recording.
Duteganya gukora ingendo z’ivugabutumwa mu gihugu hose ndetse no hanze dore ko hari n’ubusabe bwinshi twamaze kwakira n’ubwo bumwe butaremezwa."
Integuza Choir ni korali y’ubukombe dore ko yabonye izuba mu mwaka wa1990. Yatangijwe n’abariririmbyi 6 gusa ikaba yaratangiye ari korali y’abana bo mu ishuli ryo ku cyumweru.
Mu mwaka wa 1992, iyi korali yaje guheshwa umugisha n’ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR ihundurirwa izina yitwa korali Integuza. Kuva ubwo yahawe uruhushya rwo kuririmba ku cyumweru aho yari imaze kugira abaririmbyi 23.
Kuri ubu Integuza Choir ibarizwa mu itorero rya ADEPR Kacyiru, Paruwasi kimihurura. Iyobowe na Bwana Segutunga Alexandre akaba agaragiwe na Bwana Dushime Mathias na Kagajo Alice.
Aline Gahongayire kuri ubu ukomeje gutegura igitaramo cyiswe "Ndashima Live Concert" cyo kuwa 07/06/2025 kizabera mu gihugu cy’u Bubiligi ni umwe mu bafatanyabikorwa bakuru ba Korali Integuza.
Mu kiganiro na Paradise, Aline Gahongayire yavuze ko Integuza Choir ari imwe muri korali ziririmba neza. Yavuze ko atewe ishema n’imyaka amaranye nayo aho ayifata nk’umuryango akaba yasabye itangazamakuru n’abandi bavuga rikijyana muri Gospel kuyishyigikira.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "NYAGASANI" YA KORALI INTEGUZA FT BYICAZA AIMABLE