× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kigali: Hateguwe igitaramo "Youth Convention 2023" cyatumiwemo lnjili Bora na Vestine na Dorcas

Category: Artists  »  November 2023 »  Alice Uwiduhaye

Kigali: Hateguwe igitaramo "Youth Convention 2023" cyatumiwemo lnjili Bora na Vestine na Dorcas

Umuryango wa Gikiristo wigisha urubyiruko cyane cyane mu bigo by’amashuri, Teens For Christ (TFC), wateguye igitaramo YOUTH CONVENTION kigiye kuba ku nshuro ya gatandatu aho hazitabira n’abahanzi b’ibyamamare.

Vestine na Dorcas, ndetse n’andi matsinda azwi cyane nka korali zimaze kumenyekana cyane mu Rwanda, Injili Bora, New Melody choir, CGFK Worship team, bisanze mu giterane ’Youth Convention 2023’ kizabera mu ihema rya Camp Kigali Ku cyumweru tariki ya 12 Ugushyingo 2023.

Iki giterane cyateguwe na Teens For Christ ku bufatanye n’ibigo by’amashuri ya segonderi TFC yigishamo ijambo ry’Imana. Ni igitaramo gisanzwe kiba buri mwaka ariko kikabera ku kigo cy’amashuri cya Gihogwe. Ni ku nshuro ya kabiri kigiye kubera muri Camp Kigali.lki gitaramo cyatangiye mu mwaka wa 2015.

Pastor Aminadab Mbanzabugabo umuyobozi w’umuryango wa TFC ku rwego w’igihugu yatangaje ko habaye impinduka yatewe n’uko i Gihogwe haje kuba hatoya bakurikije umubare w’abantu bari kuzitabira wari mwinshi. Kuri iyi nshuro "Youth Convention 2023", izabera mu ihema rya Camp Kigali.

Umunyamakuru akaba n’umuvugabutumwa Issa Noel Kalinija uyobora TFC muri Kigali yagize ati “Uyu muryango wa Teens For Christ babwiriza mu bigo by’amashuri.

Akenshi bigisha ijambo ry’Imana ariko kandi banatanga ubutumwa bwo kwirinda ibiyobyabwenge mu rubyiruko aho benshi babivaho burundu binyuze mu mbaraga z’ijambo ry’Imana:

Yagize ati "Ijambo ry’Imana rigira imbaraga tujya twakira ubuhamya bw’abana b’abanyeshuri bareka urumogi n’ibindi biyobyabwenge bamwe bakatuganiriza dufite ingero nyinshi z’uburyo Imana igirira neza urubyiruko binyuze mu kumva ijambo ry’Imana’’.

Muri iki giterane hazanagaragaramo abavugabutumwa batandukanye barimo Aminadab Mbanzabugabo ndetse n’umuvugabutumwa uturuka muri Australia Pastori David Anderson.. Kwinjira muri iki giterane bizaba ari ubuntu ku bantu bose.

Dorcas na Vestine bari mu bazaririmba muri iki gitaramo

Ni igitaramo cyatumiwemo abaririmbyi b’ibyamamare

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.