× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kevin Kade yahishuye ko na we ajya yifuza kuririmba Gospel akava mu ndirimbo z’isi

Category: Entertainment  »  March 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Kevin Kade yahishuye ko na we ajya yifuza kuririmba Gospel akava mu ndirimbo z'isi

Umuhanzi w’Umunyarwanda ukorera umuziki mu Rwanda Ngabo Richard uzwi nka Kevin Kade yatumye abantu baseka birenze urugero nyuma yo kuvuga ko agiye kwikorera umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akava mu w’isi.

Ngabo Richard cyangwa Kevin Kade ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda kubera ubuhanga afite mu kwandika indirimbo n’ijwi rye ryiza, abenshi bakaba bahamya ko ari byo byamukururiye igikundiro mu bantu b’ingeri zose mu myaka hafi itanu amaze mu muziki.

Kevin Kade watangiye gukora umuziki usanzwe mu mwaka wa 2019, ibyo yavuze byatumye bamwe batekereza ko ashobora kuba ari guca amarenga yuko kuri album y’indirimbo ari guteganya gusohora hazaba harimo iyo kuramya no guhimbaza Imana.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2024, ni bwo yiherereye ajya ku rukuta rwe rwa Instagram rukurikirwa n’abarenga ibihumbi 200 agira ati: “Murabyumva mute nibereye umukozi w’Imana, nkava mu byo Munda no Kumutatamura (Pyramid)?” Munda no Kumutatamura ni indirimbo z’isi aheruka gukora zatumye izina rye rirushaho kumvikana mu matwi y’Abanyarwanda n’ay’Abarundi kuko imwe muri zo yayikoranye n’umuhanzi waho.

Bamwe mu kumusubiza baseka cyane bagize bati: “Kora imirimo ushinzwe hano ku isi, ari yo kuduha iyo miziki, kuko Yesu yaravuze ngo ‘nitumara kurangiza imirimo dushinzwe hano ku isi azatugeza mu bugingo bw’iteka.’”

Undi umushyigikiye cyane wifuza ko yatangira agakorera Imana akoresheje impano yamuhaye yo kuririmba, ni uwitwa Pastor Cedrick wagize ati: “Byose wabihawe n’Imana muvandimwe, bikoreshe mu byiza byose byatuma Imana igaragara muri wowe.”

Si aba gusa kuko n’abandi bakomeje kumubwira ko ijwi rye ryaberana no kuramya nk’uko Meddy yabigenje abantu bakabikunda kandi yari yibereye mu ndirimbo z’isi, ubu akaba ari no kwigira ubupasiteri, ibintu abamukurikira batigeze batekereza.

Kevn Kade ni umusore ukiri muto waberwa no kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nk’uko bamwe bakomeje kubivugaho, kandi byafasha cyane Gospel nyarwanda kurushaho gutera imbere.

Abahanzi benshi muri bamwe baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, batangiye iyi nzira nyuma yo kumara igihe baririmba indirimbo z’isi, kandi si ngombwa kujya kure kuko hari ingero nyinshi zirimo Meddy, Dusengimana Elie n’abandi.

Nubwo Kevin Kade yaba yabivuze agira ngo avugwe cyane bimwe by’abahanzi, ariko Abanyarwanda bavuga ko nta nduru ivugira ubusa imusozi. Ashobora kuba yifuza kuririmbira Imana, ariko akagira imbogamizi z’amikoro, kuko nk’uko umwe mu batanze ibitekerezo yabivuze, ngo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nta mafaranga ahagije abamo.

Bamwe bamugiriye inama yo kubanza yisuganya, agashaka amafaranga aririmba indirimbo z’isi kuko ari zo zicuruza cyane, akazaririmbira Imana afite icyo yagezeho. Icyakora, ntibikwiriye gukomeza kuzarira, kuko gukorera Imana biticuzwa.

Hari abandi bahanzi bameze batya, batinya kuririmbira Imana kubera gutekereza ko nta mafaranga menshi avamo. Ni yo mpamvu abafata uyu mwanzuro ari abo gushimirwa, kuko baba bakoze ikintu cyananiye benshi.

Kevin Kade ategereje kubonera amafaranga mu ndirimbo z’isi akabona kuririmba Gospel

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.