Mu gihugu cya Kenya, hatangijwe amasengesho agamije kurwanya kuryamana kw’abahuze ibitsina ibizwi mu ndimi z’amahanga nka ’Homosexuality’.
Madamu Racheal Ruto, umufasha w’Umukuru w’Igihugu cya Kenya, yavuze ko guryamana kw’abahuje ibitsina bihabaye n’amahame y’umuryango ndetse bikaba bihabanye n’Ijambo ry’Imana akaba ariyo mpamvu yahagurukiye kubirwanya.
Inkuru Paradise.rw icyesha Daily Nation yo muri Kenya, ivuga ko Leta ya Kenya idakwiriye guhagarika ibikorwa by’amasengesho ku rwego rw’Igihugu na cyane ko amasengesho ariyo yafashije Ruto kubona intsinzi mu matora ya Perezida yabaye umwaka ushize.
Ku Cyumweru tariki 05 Werurwe 2023, ubwo yari imbere y’abakristo kuri St Thomas The Apostle, Paruwasi ya Athi, i Meru, mu gihe cyo gukusanya inkunga yo kubaka inzu ya paruwasi, Madamu Ruto yavuze ko nta bushake bafite bwo guhagarika amasengesho.
Yagize ati: "Turashaka gushimangira amahame y’umuryango aho tugira umubyeyi w’umugabo, umubyeyi w’umugore n’abana. LGBTQ (Abaryamana bahuje ibitsina) irabujijwe ndetse no muri Bibiliya no mu muco nyafurika, reka dukomere ku ndangagaciro z’umuryango."
Ibi Madamu Rachel abitangaje nyuma yo gutangiza Faith Diplomacy Office, ihuriro rizakwirakwiza umuco wo gusenga mu gihugu. Mu kubisobanura, yavuze ko iri huriro rizakwirakwiza isengesho mu gihugu hose ndetse ko gahunda yayo ari "Ukugira ngo indangagaciro z’umuryango zirindwe."
Impaka ku bashyigikiye abaryamana bahuje ibitsina n’abatavuga rumwe nabyo zikomeje kwiyongera muri Kenya, aho mu cyumweru gishize, Perezida wa Sena Rigathi Gachagua na Visi Perezida batangaje ko LGBTQ itazigera ishyigikirwa mu gihugu, ndetse banenga abashyigikiye uburenganzira bwayo n’abasaba ko bwemerwa.
Madamu Racheal Ruto imbere y’abakristo mu materanio yo ku cyumweru gishize