× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kenya: Goreth Uzamukunda wateguje alubumu y’igiswahili yasohoye indirimbo "Mu bantu" yatuye Pastor Mutesi

Category: Artists  »  March 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Kenya: Goreth Uzamukunda wateguje alubumu y'igiswahili yasohoye indirimbo "Mu bantu" yatuye Pastor Mutesi

Nyuma y’amezi 6 asohoye indirimbo "Iyo neza", Goreth Uzamukunda yongeye kwegera Micro za Studio akora indirimbo "Mu bantu" ihumuriza abantu bihebeye mu gikombe nshidikanyamana ku bw’amasezerano bahawe atarasohora.

Muri iyi ndirimbo, Goreth Uzamukunda agira ati: "Hano mu bantu hari umuntu (*3) Imana ishaka kubwira, uko bucyeye n’uko bwije, uhora wambaye umwambaro w’urugamba, ntuzi gutandukanya ijoro n’umunsi, amaso yawe yahindutse ibishirira, uhora wibaza ahantu bizaca,ariko Imana SI umuntu ngo ikubeshye.

Mu nyikirizo akomeza ahumuriza wa muntu wihebye agira ati: "Wihangane, wihangane, wihoza amaso yawe mo amarira, dore azaza, ntazahera, umunsi umwe uzuzura ibitwenge uzaseka.

Aganira na Paradise, abajijwe imvano y’iyi ndirimbo, Goreth Uzamukunda yagize ati: "Imvano y’iyi ndirimbo ni ubutumwa bw’amahoro bwanjemo bugamije guhumuriza umuntu wihebye mubwirako lmana itaheze."

Ubwo yabazwaga uwo yatuye iyi ndirimbo by’Umwihariko, yavuze ko ari Pastor Mutesi nk’umukozi w’Imana urimo kunyura mu ntambara zitari zikomeye. Ati: "Iyi ndirimbo nyituye Pastor Mutesi nk’umukozi w’Imana nkunda kandi nubaha, Imana imuhe kwihangana ku bw’ibigeragezo amazemo iminsi." Gusa yongeyeho ko ayituye n’abandi bantu barimo kunyura mu bigeragezo.

Ubwo yabazwaga ishusho y’umurimo w’Imana mu gihugu cya Kenya aho aherereye, yasubije iki kibazo afatanyije na Producer Hirwa Sincerite wanatunganyije amashusho meza y’iyi ndirimbo, Goreth yavuze ko mu gihugu cya Kenya Gospel iri ku Rwego rwo hejuru.

Yongeyeho ko abaturage bo mu gihugu cya Kenya bashyigikira umurimo w’Imana bagashyigikira abahanzi. Producer Sincerite yongeyeho ko abanya Kenya bafite amafaranga bakaba bafite umuco wo kwirekura bagashora amafaranga yabo muri Gospel.

Yasabye abahanzi bagenzi be gukomera bagasenga Imana ku bw’ibihe bitoroshye isi igezemo. Yongeyeho ko abahanzi bakwiye gutekereza ku buryo bwo kwagura umuziki wabo bagakora indirimbo zanditse mu ndimi z’amahanga, nk’igiswahili Ndetse n’icyongereza. Yaboneyeho guteguza kumurika alubumu iriho indirimbo z’igiswahili hagamijwe kwagura ubwami bw’Imana.

Muri iki kiganiro yaboneyeho gushimira abakomeje kumufasha kwagura umuziki we barangajwe imbere n’umugabo we Producer Kabano akaba ari nawe wakoze amajwi y’iyi ndirimbo ndetse na Director we ariwe Hirwa Sinserite akaba ari nawe watunganyije amashusho ateye amabengeza y’indirimbo "Mu bantu".

Goreth Uzamukunda ni umwe mu baririmbyi beza bazamukiye mumakorali nyuma baza kuvamo abaririmbyi beza ku giti cyabo.

Uyu muramyi watangiriye umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Kamashashi akaba yari n’inkingi ya mwamba muri korali Sinai yamenyekanye ku ndirimbo "Akamanyu k’umutsima".

Uyu muramyi utazirwa "Mama Gospel" ni n’umwe mu bahataniye igihembo cya Groove awards mu mwaka wa 2014 mu cyiciro cy’umuhanzikazi w’umwaka. Goreth wa gukomereza umuhamagaro we mu itorero rya Bethesda holy church aza no kwimukira mu gihugu cya Kenya.

Tariki ya 27 Kanama 2017 Goreth Uzamukunda yaje gusezerana na Producer Kabano Georges bombi basezeranye imbere y’Imana mu birori by’akataraboneka byabereye mu gihugu cya Tanzania mu rusengero rwitwa "Spirit Word Ministry".

Ni ubukwe bwitabiriwe n’abantu b’ibyamamare barimo "Masanja Mundamizaji" ndetse n’abanyarwanda bo muri Diaspora by’umwihariko abaturutse muri Congo. Ibi birori byabimburiwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu Rwanda tariki 5 Werurwe 2017.

Producuer Kabano wakoreye muri Bridge Record na Solace Ministries studio kuri ubu ni nawe mujyanama wa Goreth Uzamukunda akaba ari umurimo yatangiye mu minsi yo hambere mbere y’uko bambikana impeta.

Goreth Uzamukunda agarukanye imbaraga nyinshi

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.