× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Perezida Trump yatangaje ko azajya mu ijuru naramuka abashije kunga Ukraine n’u Burusiya

Category: Leaders  »  2 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Perezida Trump yatangaje ko azajya mu ijuru naramuka abashije kunga Ukraine n'u Burusiya

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo gutangaza ko yizera ko ashobora “kujya mu ijuru” mu gihe yaba abaye umuhuza w’amahoro hagati y’u Burusiya na Ukraine.

Ibi yabivugiye mu kiganiro kuri Fox & Friends, aho yasobanuye ko gukiza ubuzima bw’abantu bari mu ntambara byaba kimwe mu bikorwa byatuma Imana imugirira neza.

Trump yavuze ko intambara ya Ukraine n’u Burusiya imaze gutwara ubuzima bw’abantu ibihumbi, ashimangira ko aramutse abashije guhagarika iyo mirwano, byamugirira umumaro mu rwego rwo mu buryo bw’umwuka.

Yagize ati: “Nyihagaritse, naba nshobora kurokora abantu 7,000 buri cyumweru. Rero naba ndi kugerageza kujya mu ijuru biramutse bishoboka… nubwo numva ntameze neza mu buryo bwo kubona aho mpagaze imbere y’Imana, ariko niba hari icyabimfashamo, iki ni kimwe mu mpamvu, ni kimwe muri byo.”

Aya magambo ye yahise akwirakwizwa mu bitangazamakuru bikomeye nka TMZ, The Independent, The Daily Beast, ndetse na Washington Post. Bamwe babifashe nk’amarangamutima menshi yaganje uyu mugabo ukomeje kwiyerekana nk’umuhuza ushobora kuzana amahoro ku isi.

Ariko abandi babibonye nk’uburyo bwo kwishakira icyubahiro cya politiki no kongera kuvugwa mu ruhando mpuzamahanga, cyane ko amahoro hagati ya Kyiv (Ukraine) na Moscow (mu Burusiya) akiri kure kubera kutumvikana ku busugire bwa Ukraine n’ibisabwa n’u Burusiya.

Abasesenguzi ba dipolomasi bavuga ko nubwo Trump agaragaza ubushake bwo kuba “peace broker”/umuhuza, inzitizi zikiri nyinshi.

Ibi bisubizo bya Donald Trump byongeye kugaragaza uburyo akoresha amagambo atunguranye mu gusobanura intego ze za politiki n’ubuzima bwo mu buryo bw’umwuka.

Nubwo gushaka amahoro hagati y’ibi bihugu ari umugambi ukomeye kandi ukiri kure, amagambo ye agaragaza ko ashaka kuzasiga izina rye rihuzwa n’amahoro no kurokora ubuzima.

Trump abona kuzana amahoro hagati ya Ukraine n’u Burusiya, kuko byatabara abantu benshi bari mu kaga ko gupfa, byamuha amahirwe yo kujya mu ijuru

Ibinyamakuru bitandukanye byatangaje amagambo ye, bisesengura ko inzira z’amahoro zitahita zishoboka

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.