× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Karidinali Kambanda yashavujwe n’uko aho Yesu yavukiye nta Noheli bizihije, abarenga 20.000 barishwe

Category: Ministry  »  December 2023 »  Our Reporter

Karidinali Kambanda yashavujwe n'uko aho Yesu yavukiye nta Noheli bizihije, abarenga 20.000 barishwe

Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda yatangaje ko bibabaje kuba i Betlehem, umujyi Yezu yavukiyemo, nta birori byo kwizihiza Noheli byabaye kubera intambara ibera muri Gaza.

Gusa kuri ubu amatara asanzwe ya noheli n’ibirugu bisanzwe bitatse umujyi byose nta na kimwe cyari gihari kubera intambara yo muri Gaza, ihanganishije Israel na Hamas.

Mu kiganiro yahaye ijwi rya Amerika, Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yatangaje ko bibabaje kuba i Betlehem nta Misa ya Noheri yabaye cyangwa ngo yizihizwe nkuko bisanzwe. Ati “Ni ibintu bitubabaza cyane twese ndetse dusenga ngo n’abo bavandimwe bagire amahoro kimwe n’ahandi hirya no hino ku Isi.

Kristo ni urumuri rwarasiye mu mwijima, abantu iyo bari mu mwijima umuntu abonye uwo ari we wese agira ngo ni uri bu mugirire nabi, ni umujura cyangwa n’umugiranabi. Noneho nawe yamwikanga, akamutanguranwa akaba yamugirira nabi.

Yakomeje agira ati “Ariko iyi abonye urumuri asanga ari umuvandimwe, aho kugira ngo barwane,bagahoberana, bagsabana, bakishimana. Buriya intambara ziterwa nuko abantu baba bari mu mwijima, […]

Na Bethlehem nicyo tubasabira, nicyo tubifuriza, kugira ngo bariya bavandimwe, barusheho kubona ko ari abavandimwe, bumvikane ku buryo babana mu mahoro, bose bakamererwa neza kandi n’ahandi hose ku Isi nicyo dusaba.”

Antoine Cardinal Kambanda yasabye abavuga rikijyana ku Isi kujya baha agaciro buri wese.

Mu Ntambara ya Israel na Hamas, abarenga 20.000 by’Abanya Palestine barishwe n’abarenga 50,000 barakomereka mu gihe abarenga miliyoni 2.3 bamaze kuvanwa mu byabo. Ibitero byo muri Gaza byagize ingaruka ku gace ka West Bank Kari muri Bethlehem.

Src: Umuseke

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.