Ubukwe bwa Ishimwe Vestine uririmbana na murumuna we Kamikazi Dorcas mu Itsinda ryabo ryo kuramya no guhimbaza Imana rizwi nka Vestine na Dorcas, bwasigiye agahinda gakabije murumuna we Dorcas, kandi kugeza ubu arabivuga akarira.
Vestine yabanye na Idrissa Ouédraogo, umusore ukomoka muri Burkina Faso, ku tariki 5 Nyakanga 2025, mu muhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye muri Intare Conference Arena.
Kuri Kamikazi Dorcas, wari usanzwe afata Vestine nk’inkingi y’ubuzima bwe bwa buri munsi, ubukwe bwa mukuru we ntibwari umuhango usanzwe wo gushyingirwa, bwabaye intangiriro y’agahinda gakabije.
Dorcas, wari urangije amashuri yisumbuye, avuga ko ubwo ubukwe bwari bumaze kuba ku wa Gatandatu, yahise asubira ku ishuri ku wa Mbere nta na kimwe atekereza ku byabaye. Yari afite ikizamini gisoza amashuri yisumbuye ku wa Gatatu. Yagize ati: "Numvaga bitanabaye, sinabasha no kubyiyumvisha neza."
Ariko nyuma y’igihe gito, ibintu byatangiye kumukomerera. Aho amashuri arangiriye, ibizamini birangiye, ni bwo agahinda katangiye kumushegesha. Yatangiye kugira irungu rikabije, kurya biramugora, ndetse ajya ku muganga aho bamuha imiti igaragura ubushake bwo kurya.
"Iyo natekerezaga ko ntamuhamagara nijoro, kuko yubatse, byarangoraga," Dorcas yabivuze arira. "Twabaga hamwe, twarasenganaga, yari umuntu nabwiraga byose. Ubukwe bwe nabufashe nk’aho mubuze."
Kuba bari barakuranye byatumaga amubona nk’umubyeyi wa kabiri. Asobanura yagize ati: "Yamenyaga ko nariye, ko naryamye, akantera umwete wo kurya." Iyo yabaga atari kumwe na we, yafatwaga n’agahinda, akarira nijoro, rimwe agerageza kumuhamagara Saa Kenda z’ijoro. Mama we yaje kumusengera, ngo arebe ko yatuza.
Amaherezo, yaje gusanga nta yindi nzira usibye kugenda akaba kwa mukuru we, aho noneho yatangiye kugira amahoro. Ati: "Ni bwo nabashaga kurya, kuko ari we uba yabitetse."
Ubu, nubwo ubuzima bwasubiye ku murongo buhoro buhoro, Kamikazi Dorcas akomeza gufata ubukwe bwa Vestine nk’igihe cyamuvanye mu buzima yari asanzwe azi, bukamujyana mu yindi si atari yiteguye.
Babivugiye mu kiganiro cya MIE Empire cyabaye ku wa 11 Ukwakira 2025, mbere yo kujya muri Canada.
Mu rwego rwo kugeza ubutumwa bwabo ku rwego mpuzamahanga, batangaje ibitaramo bikomeye byiswe “Yebo Concerts”, bizabera muri Canada, by’umwihariko bikazatangirira i Vancouver, kuri Sonrise Church Surrey, ku wa Gatandatu 18 Ukwakira 2025.
Ibi bitaramo byateguwe ku bufatanye n’umujyanama wabo Murindahabi Irénée, aho hateganyijwe na “daycare” izafasha ababyeyi kwitabira igitaramo bafite amahoro, ni ukuvuga aho bazicaza abana babo, ndetse n’itsinda Click Media rizafata amafoto n’amashusho ku rwego rwo hejuru.
Amatike azagurwa $40 (ni hafi 58,000 Frw). Ibi ni ibitaramo bya mbere bakoreye hanze ya Afurika, igikorwa cyihariye mu rugendo rwabo rwa muzika.
Izina “Yebo” ryaturutse ku ndirimbo yabo izwi cyane, ijyanye n’insanganyamatsiko yo kwemera kuyoborwa na Yesu.
Mbere y’uko bajya muri Canada, aba bahanzikazi barabanza guha Abanyarwanda igitaramo ku buntu, kirabera Camp Kigali ku Cyumweru tariki ya 12 Ukwakira 2025.
Vestine na Dorcas bateganya kuririmbamo indirimbo zakunzwe cyane nka: Emmanuel, Nahawe Ijambo, Ibuye, Isaha, Simpagarara, Iriba, Umutaka n’izindi nyinshi.
Nyuma yo kuva i Vancouver, bazakomereza mu bindi bice