× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Uko watora Alicia na Germaine mu irushanwa rya Shining Star Africa Awards 2026 nk’itsinda rishya ryiza muri Afrika

Category: Artists  »  3 weeks ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Uko watora Alicia na Germaine mu irushanwa rya Shining Star Africa Awards 2026 nk'itsinda rishya ryiza muri Afrika

Itsinda ry’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Alicia na Germaine, riri mu bahatanira ibihembo bya Shining Star Africa Awards 2026, mu cyiciro cya Best Star New Gospel Artist of the Year 2025/26.

Aya marushanwa ahuza abahanzi batandukanye bo ku mugabane wa Afurika, hagamijwe guteza imbere impano nshya no gushimira abahize abandi mu muziki.

Amatora yamaze gutangira, aho abakunzi babo n’abandi bose bashyigikiye umuziki wa Gospel bashishikarizwa kubashyigikira babatora ku rubuga rwa ssaward.com. Kugira ngo umuntu abashe gutora, asabwa kubanza gufungura konti kuri urwo rubuga.

Uko gutora bikorwa: Iyo ufite konti kuri ssaward.com, wemererwa gutora rimwe ku munsi ku buntu; Ufite kandi amahirwe yo gutora inshuro nyinshi mu gihe uhisemo gutora wishyuye, bikagufasha gushyigikira abo ushyigikiye ku rugero runini.

Kugira ngo uhabwe konti ku rubuga ruri kubera amatora, ufungura urwo rubuga ari rwo www.ssaward.com, ugakanda kuri Register, ugashyiramo Email yawe usanzwe ukoresha, na Password nshya, na telefone (+2507….) ukemeza. Uhita wemererwa gutora ku buntu. Kandi uba wemerewe gutora ku buntu buri munsi [ijwi rimwe].

Hari uburyo bundi bwo gutoresha amafaranga, aho ugura Tokens cyangwa Packs [tokens 25 zigura amadorali 7.5 ni ukuvuga 10,938 Frw, Tokens 50 zigura amadorali 15 ni ukuvuga 21,876 Frw]. Buno buryo bw’amafaranga, butuma ubasha gutora amajwi menshi ku munsi.

Abategura iri rushanwa batangaje ko ibirori byo gutanga ibihembo bizaba tariki ya 7 Werurwe 2026, bikazabera i Kigali mu Rwanda. Biteganyijwe ko bizaba ari ibirori by’imbonekarimwe, bizahuza abahanzi, abakunzi b’umuziki n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Alicia na Germaine bakomeje kwerekana impano idasanzwe mu muziki wa Gospel, bakaba basaba abakunzi babo kubashyigikira muri aya matora kugira ngo baheshe ishema u Rwanda no guteza imbere umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana ku rwego mpuzamahanga.

Niba warakunze indirimbo zabo nka Rugaba, Ibendera, Uriyo, Urufatiro n’izindi, ukaba ufitiye amatsiko n’izo bafite mu bubiko, birumvikana ko nawe wifuza kubatora. Usabwa kwihutira gufungura konti no gutora buri munsi, mu rwego rwo kongera amahirwe yabo yo kwegukana iki gihembo gikomeye.

Reba indirimbo yabo nshya kuri YouTube, Ibendera

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.